Ubwo Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu -PL, ryakomezaga igikorwa cyo kwamamaza abakandida baryo bahatanira kuba abadepite, iri shyaka ryemereye abatuye Akarere ka Burera ko nibariha amajwi bazakora uko bashoboye umusaruro uva mu buhinzi n’ubworozi ukiyongera.
Ku wa gatatu tariki ya 22 Kanama 2018 ubwo PL yari mu karere ka Burera, Hon. Mukabalisa Donatila uyobora iri shyaka yavuze ko kuri gahunda PL ibafitiye bazateza imbere ubuhinzi n’ubworozi bushingiye ku bushakashatsi.
Yagize ati “uzakora ku buryo ubushakashatsi bukorwa mu buhinzi n’ubworozi ibone imbuto nziza, imboga kandi amatungo cyane cyane inka, atange umukamo uhagije, amata yatunganyirijwe i Burera agere no ku isoko mpuzamahanga.”
Hon. Mukabalisa yongeye kwibutsa abanyaburera ko ibyo byose bizagerwaho habayeho ubufatanye bw’abanyawanda muri rusange.
Ati “Kugeza ubu ibyo tumaze kugera ho nk’abanyarwanda ni ukubera ubufatanye haba ubwa PL n’indi mitwe ya Politiki, cyangwa izindi nzego zitandukanye. Ndabasaba ubufatanye no gushyira hamwe nibwo tuzagera ku byo twifuza.”
Iki gikorwa cyo kwiyamamaza, PL yagisoreje mu karere ka Gakenke, aho yakiriwe n’abayoboke bayo batari bake bo muri aka karere, ubona ko biteguye gushyigkira abakandida babo.
Raoul Nshungu

Perezida wa PL Hon. Muakabalisa Donatila (Ifoto/Raoul N.)
