Panorama
Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bugira inama abacuruzi n’abandi bantu bakira ndetse bakanoherereza amafaranga abantu batandukanye bakoresheje uburyo bwa tigo cash, mtn mobile money na airtel money kwitonda, bakajya bashishoza bagasuzuma neza amafaranga bakira kuko bikomeje kugaragara ko hari aho bahabwa amahimbano.
Nk’uko tubikesha Polisi y’igihugu, ibi babisabwe nyuma y’uko umusore w’imyaka 22 witwa Byumvuhore Jovin, wo mu karere ka Gasabo afatanwe amafaranga y’amahimbano y’u Rwanda agizwe n’inoti cumi n’enye z’igihumbi ndetse n’izindi esheshatu za magana atanu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko uyu musore yafatiwe mu murenge wa Gisozi mu kagari ka Ruhango, ubwo ahagana saa mbiri z’umugoroba (20:00) wo ku itariki ya 27 Mata 2018, yajyaga ku mukozi wa sosoyeti y’itumanaho isanzwe itanga serivisi zo kwakira no kohereza amafaranga ya Airtel money, amuha ariya mafaranga ngo ayamubikire.
SSP Hitayezu yakomeje agira ati “uyu mukozi akimara guhabwa ayo mafaranga yagize amakenga, arayitegereza, arayasuzuma asanga ari amahimbano. Yahise abibwira abanyerondo nabo barabitumenyesha turamufata tumushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB kugira ngo rubikurikirane, hamenyekane amakuru arambuye y’iryo kwirakwiza ry’ayo mafaranga y’amahimbano.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali arasaba abatanga izi serivisi zo kwakira no koherereza amafaranga ndetse n’abacuruzi, cyane cyane abacuruza mu tubari n’abacuruza mu maduka kwitonda bakajya bagenzura amafaranga bahabwa cyane cyane mu masaha y’umugoroba kuko aribwo abo batekamutwe babonamo icyuho cyo gutanga amafaranga y’amakorano.
Yakomeje asaba urubyiruko rumwe na rumwe by’umwihariko, kureka umuco mubi wo kumva ko bagomba kugera ku bukire banyuze mu buryo nka buriya bwo gukoresha amafaranga y’amahimbano, kuko uretse no kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu nabo ubwabo bahura n’ingorane zirimo no gufungwa.
SSP Hitayezu yakomeje agira inama abantu bose bafite gahunda yo gukoresha amafaranga y’amiganano kubireka kuko Polisi n’izindi nzego z’umutekano bari maso kandi ko bazajya bafatwa bagashyikirizwa inzego z’ubutabera.
Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu
