Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2018

Bweramvura: Abaturage bihamiriza ko umutekano ari wo musingi wa byose

Abaturage bitabiriye ari benshi cyane kwamamaza abakandida depite ba FPR Inkotanyi (Ifoto/Kizito M.)

“Ibyo nakoze byose kandi nagezeho mbikesha umutekano nahawe na FPR Inkotanyi.”

Ubu ni bumwe mu buhamya bwatanzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Kanama 2018, ubwo abakandida ba FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bifatanyije biyamamarizaga i Bweramvura, mu murenge wa Jabana, Akarere ka Gasbo.

Mukafurika Annoncita atuye mu kagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana, mu karere ka Gasabo. Ni umuhinzi umaze kwiteza imbere abikuye mu buhinzi bw’imboga, amasaro, ibijumba n’ibishyimbo. Mu buhamya bwe ashima cyane FPR Inkotanyi kuba yaragaruye umutekano mu gihugu, ubu akaba amaze gutera imbere, nyamara yaratangiye wenyine ubu akaba afite abakoze ahemba.

Agira ati “Byose kugira ngo mbigereho, mbikesha FPR Inkotanyi yampaye umutekano. Umuntu udafite umutekano ntacyo yageraho. FPR Yankuye ku gishanga ubu inyicaje kuri table d’honneur. FPR yadukuye mu bwigunge, idukura mu mwijima, uyu munsi umuntu wese araryama agasinzira, umutekano ni wose.”

Akomeza asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gukora bagakoresha amaboko yabo kugira bashobore kwigira, kuko na we ibyo yagezeho abikesha gukora, dore ko atari we bifitiye inyungu wenyine kuko aha akazi n’abandi. Ati “Nagira ngo mukunde kandi mbakundishe FPR, kandi nyir’amaso yerekwa bike ibindi akabyirebera. Ndagira ngo mbasabe igikumwe cyacu ku munsi w’itora kizajye ku gipfunsi.”

Rwamurangwa Stephen, Uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo, asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’inshuti zabo kuzazinduka ku itariki eshatu bagatora FPR Inkotanyi kugira ngo bakomeze umuvuduko w’iterambere bamaze kugeraho.

Avuga ko hari byinshi abaturage bakwiye kwitega ku badepite bazatorwa. Agira ati “Nubwo bari basanzwe babikora, abadepite bazarushaho kwegera abaturage, bumve ibitekerezo byabo, gufatanya na bo, kubagira inama no kungurana ibitekerezo.”

Rwamurangwa avuga ko Akarere ka Gasabo kazakomeza gushyira imbaraga mu iterambere ry’ubukungu, hongerwa cyane cyane ibikorwaremezo birimo imihanda, kugeza amazi n’amashanyarazi aho bitaragera, hatezwa imbere imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi hubahirizwa igishushanyombonera.

Rwanyange Rene Anthere

Abakandida ba FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bifatanyije biyereka abaturage (Ifoto/Kizito M.)

Abaturage bitabiriye ari benshi cyane kwamamaza abakandida depite ba FPR Inkotanyi (Ifoto/Kizito M.)

Abaturage bitabiriye ari benshi cyane kwamamaza abakandida depite ba FPR Inkotanyi (Ifoto/Kizito M.)

Abaturage bitabiriye ari benshi cyane kwamamaza abakandida depite ba FPR Inkotanyi (Ifoto/Kizito M.)

 

Kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi byari byishimiwe na buri wese (Ifoto/Kizito M.)

Abakandida ba FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bifatanyije baje kwakirwa n’abaturage benshi (Ifoto/Kizito M.)

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities