Perezida wa CAF agiye gushikiriza Perezida Paul Kagame igihembo cy’indashyikirwa nk’umuntu ushyigikira siporo muri rusange n’umupira w’amaguru by’umwihariko mu birori bikomeye bizabera i Kigali ku ya 14 Werurwe 2023.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ritanga igihembo ku bantu ku giti cyabo kubera uruhare runini bagize mu guteza imbere siporo mu 2022.
Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, azaha iki gihembo Perezida Kagame n’Umwami Mohammed wa VI wa Maroc nyuma y’uko bombi batorewe igihembo cy’umwaka wa 2022.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino n’abandi bashyitsi ba CAF na bo bazitabira umuhango wo gutanga ibihembo uzaba mbere y’uko Kongere ya 73 ya FIFA iteganijwe kubera i Kigali ku ya 16 Werurwe.
Muri kongere niho hazabera amatora ya Perezida wa FIFA, aho bivugwa ko Infantino ashobora kuzongera gutorwa nyuma yo kwemezwa ko ari we mukandida wenyine kugeza magingo aya kuri uyu mwanya.
Panorama
