Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

CESTRAR isaba abakoresha gufata abakozi bo mu rugo nk’abandi bakozi

Mu gihe hakigaragara abakozi bo mu rugo bakorerwa ihohoterwa, Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAR rurasaba abakoresha babo kuba inyangamugayo no kugira ubupfura mu gihe hari ibireba amategeko bigikorerwa ubuvugizi.

Akazi ko mu rugo ni imwe mu mirimo itanditse, ikorwa ahanini n’abiganjemo urubyiruko.

Ndayishimiye Anita umwe muri bo, yatangarije RBA dukesha iyi nkuru ko hari aho yakoze akamburwa. Yagize ati “Guhera uwo munsi natangiye gukorera ibihumbi icumi. Nahakoze amezi atatu ntibanyishyura biba ibihumbi mirongo itatu. Nafashe umwanzuro wo gusezera akazi ndabyibuka byari 2018.”

Usibye kwamburwa amafaranga baba bakoreye, hari aho abakozi bo mu rugo bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umwe muri aba yagize ati “Icyo gihe nashatse ahandi ndakora hagera igihe umugabo wo muri urwo rugo aravuga ngo nutemera ko turyamana nzakwiyicira, nagiye kugisha inama ku wundi mukozi wari inshuti angira inama yo kwigendera kuko yambwiye ko mabuja ahubwo nabimenya nawe azamerera nabi; mpitamo kuyabarekera ndigendera. Nari mpamaze amezi atatu ubwo nagiye ntayahembwe.”

Nubwo atari hose, hari bamwe mu bakozi bo rugo, babwirwa amagambo abatesha agaciro kandi ku buryo bwisubiramo kenshi, ibintu bemeza ko bibashengura.

“Yambwiraga nabi ati sinshaka kuzakubona unywa igikoma, sinshaka kuzabona urya ku mugati kandi ari wowe ugaburira abana be, ari wowe uteka ubakarabya, ayo magambo yarambabazaga cyane.”

Umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAR, Africain Biraboneye, asanga hari ibyakozwe birimo ingingo zirengera abakora imirimo itanditse zasohotse mu itegeko ry’umurimo ryo mu mwaka wa 2018, ndetse n’ibindi bigikorerwa ubuvugizi. Gusa ngo hari n’ibindi by’ingenzi byakorwa harimo no guhindura imyumvire ku bakoresha.

Ati “Icya mbere ni uko abo bakozi niyo baba bari muri ayo mashyirahamwe abashakira akazi, bakagombye kujya mu masendika cyangwa ishyirahamwe ribahuza ryemewe ryabakorera ubuvugizi hagati ya leta n’indi miryango yagira icyo ibikoraho. Ikindi nasaba abakoresha n’abaturarwanda muri rusange guha agaciro bariya bakozi bakabafata nk’abantu bafite agaciro kuko baragakwiye. Bakora ibintu rimwe na rimwe wowe utakwishoboza. Rero dukwiye kumuha agaciro nk’ako na we uhabwa uri mu kandi kazi.’’

Inzego zirengera uburenganzira bw’abakozi kandi zisanga mu byakemura ibibazo abakozi bakora imirimo itanditse muri rusange bagihura na byo, harimo ko leta yakwihutisha ishyirwaho ry’umushaharafatizo, ariko hakiyongeraho ko inzego zibishinzwe zagenzura niba ibyo itegeko ry’umurimo ryo mu mwaka wa 2018 rigena birimo uburenganzira ku biruhuko, iteganyirizwa, ibijyane n’ubuzima n’umutekano mu kazi bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities