Mu gihe hategurwa ibikorwa byo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 imaze ibayeho, Choral le Bon Berger yo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Tugutaramire“, imwe mu zo imaze iminsi mike ikora, nyuma y’imyaka 3 isohoye iheruka.
Nk’uko umuyobozi w’iyi korali, Tuyishime Egide, yabitangarije Ikinyamakuru Panorama, bahisemo gukora iyo ndirimbo kuko ijyanye n’insanganyamatsiko ya Yubile bizihiza igira iti “Kristu bakumenye“.
Yaragize ati «Ni indirimbo nziza izafasha abantu kuzirikana bakanahimbaza Imana. Izanadufasha kuzamura umubare w’abadukurikira nk’uko insanganyamatsiko yacu ari ukwamamaza Kristu.»
Umuyobozi wa korali avuga ko iyi ndirimbo itandukanye n’izindi ebyiri zafatiwe amashusho rimwe na yo, agendeye ku butumwa buyirimo n’amashusho yayo.
Agira ati “Ibice byayo byose ni byiza, gusa kuri njye hari ibice binshimisha birimo Uburyo itangira. Hazamo Kiliziya ya St Dominique, abaririmba bonyine bagaragaye neza n’umutambagiro w’abaririmbyi. Byose biza bihura n’ukuntu iyi ndirimbo yitonze mu buryo bw’amajwi, byose byari byiza. Turanashimira abadufashije kuyihuza mu buryo bw’amanota barimo Niyonzima Oreste na Ishimwe Patrick.”
Ku wa 11 Nzeri 2021 nibwo iyi korali yari iri mu bikorwa byo gufatira amashusho indirimbo eshatu muri Kaminuza y’u Rwanda ibifashijwemo na Universal Record, inzu izwiho gukora indirimbo zo guhimbaza Imana mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Kuri uwo munsi hafatiwe amashusho ya Tugutaramire yahujwe mu buryo bw’amanota. Muri izo ndirimbo uko ari eshatu iyamenyekanye cyane Ndagiwe n’umushumba mwiza n’iyitwa Baba tunaleta vipaji yanditswe na F.G. Fuluge ukomoka muri Tanzania ikaba kuri iyi nshuro yarasubiwemo na Choral Le Bon Berger.
Ibi byose biri kuba mu gihe imyaka 25 yegereje iyi korali y’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye imaze ishinzwe.
Iyi korali ifite abaririmbyi barenga 200, yamenyekanye cyane ku ndirimbo zayo zirimo Nyakira ndaje, Ndagiwe n’umushumba mwiza n’izindi hamwe n’izo yasubiyemo zirimo Karame daweya Par Josee Providence Mwizerwa, Anima Christ ya Marco Frisina n’izindi zitandukanye.
Yashinzwe iturutse ku itsinda ry’abari barishyiriye hamwe gusenga bazwi cyane ku izina ry’abakarisamatike. Iryo tsinda ry’abanyeshuri ryari rifite Minisiteri ifite mu nshingano ibijyanye no kuririmba kandi bitewe n’uko zose zari ziri muri kaminuza zaririmbaga indimi z’amahanga, bahise bayitangiza.
Ubwanditsi