Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Choral Le Bon Berger yashyize hanze Amashusho y’indirimbo “Tugutaramire”

Mu gihe hategurwa ibikorwa byo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 imaze ibayeho, Choral le Bon Berger yo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Tugutaramire“, imwe mu zo imaze iminsi mike ikora, nyuma y’imyaka 3 isohoye iheruka.

Nk’uko umuyobozi w’iyi korali, Tuyishime Egide, yabitangarije Ikinyamakuru Panorama, bahisemo gukora iyo ndirimbo kuko ijyanye n’insanganyamatsiko ya Yubile bizihiza igira iti “Kristu bakumenye“.

Yaragize ati «Ni indirimbo nziza izafasha abantu kuzirikana bakanahimbaza Imana. Izanadufasha kuzamura umubare w’abadukurikira nk’uko insanganyamatsiko yacu ari ukwamamaza Kristu.»

Umuyobozi wa korali avuga ko iyi ndirimbo itandukanye n’izindi ebyiri zafatiwe amashusho rimwe na yo, agendeye ku butumwa buyirimo n’amashusho yayo.

Agira ati “Ibice byayo byose ni byiza, gusa kuri njye hari ibice binshimisha birimo Uburyo itangira. Hazamo Kiliziya ya St Dominique, abaririmba bonyine bagaragaye neza n’umutambagiro w’abaririmbyi. Byose biza bihura n’ukuntu iyi ndirimbo yitonze mu buryo bw’amajwi, byose byari byiza. Turanashimira abadufashije kuyihuza mu buryo bw’amanota barimo Niyonzima Oreste na Ishimwe Patrick.”

Ku wa 11 Nzeri 2021 nibwo iyi korali yari iri mu bikorwa byo gufatira amashusho indirimbo eshatu muri Kaminuza y’u Rwanda ibifashijwemo na Universal Record, inzu izwiho gukora indirimbo zo guhimbaza Imana mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Kuri uwo munsi hafatiwe amashusho ya Tugutaramire yahujwe mu buryo bw’amanota. Muri izo ndirimbo uko ari eshatu iyamenyekanye cyane Ndagiwe n’umushumba mwiza n’iyitwa Baba tunaleta vipaji yanditswe na F.G. Fuluge ukomoka muri Tanzania ikaba kuri iyi nshuro yarasubiwemo na Choral Le Bon Berger.

Ibi byose biri kuba mu gihe imyaka 25 yegereje iyi korali y’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye imaze ishinzwe.

Iyi korali ifite abaririmbyi barenga 200, yamenyekanye cyane ku ndirimbo zayo zirimo Nyakira ndaje, Ndagiwe n’umushumba mwiza n’izindi hamwe n’izo yasubiyemo zirimo Karame daweya Par Josee Providence Mwizerwa, Anima Christ ya Marco Frisina n’izindi zitandukanye.

Yashinzwe iturutse ku itsinda ry’abari barishyiriye hamwe gusenga bazwi cyane ku izina ry’abakarisamatike. Iryo tsinda ry’abanyeshuri ryari rifite Minisiteri ifite mu nshingano ibijyanye no kuririmba kandi bitewe n’uko zose zari ziri muri kaminuza zaririmbaga indimi z’amahanga, bahise bayitangiza.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Panorama Abinyjije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, Hon. Dr. Tito Rutaremara agaragaza mu ncamake uko Ababiligi babaye umuzi w’ibibazo Repubulika ya...

Ubuhinzi

Abahinzi b’ibitunguru bo mu Karere ka Burera, barataka igihombo batewe no kuba barabuze isoko ry’umusaruro wabo. Kugeza ubu harabarurwa toni zisaga 245 z’ibitunguru bimaze...

Amakuru

Panorama Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col. Stanislas Gashugi, ahabwa ipeti rya Brig. Gen., anagirwa Umuyobozi w’Umutwe...

Amakuru

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko icyemezo cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo kuganira n’Umutwe wa M23...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities