Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Chorale de Kigali yazirikanye ubusabe bw’abakunzi bayo mu gitaramo cyo kwizihiza Noheli  

Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwavuze ko mu gitaramo ngarukamwaka cya Noheli basanzwe bakora, icy’uyu mwaka kikaba gifite umwihariko ku bana, ariko itibagiwe n’abandi bakunzi bayo cyane cyane ko indirimbo zizaririmbwa izigera kuri 70% ari izo bisabiye.

Biteganyijwe ko igitaramo cya Chorale de Kigali bise Christmas Carols kigiye kuba ku nshuro ya 12, kizaba ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2024 muri BK Arena. Imiryango izaba ifunguye guhera saa cyenda z’igicamunsi.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro iyi Chorale yagiranye n’itangazamakuru ku wa gatanu Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude, agaruka ku byifuzo by’abakunzi babo babasabye ubwo bari barangije igitaramo cy’umwaka wa 2023.  Uyu mwaka ufite umwihariko bazirikanye n’abana bakazanubahiriza ibyo basabwe n’abakunzi babo kuko igitaramo ari icyabo.

Kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2024 ni bwo ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwatangiye kwakira ubusabe n’ibyifuzo by’abakunzi bayo basaba indirimbo bazabaririmbira.

Avuga kandi ko igitaramo bakora kibanziriza Noheli atari icya Korali ahubwo ari icy’abakunzi bayo akaba ari yo mamvu bakira ibyifuzo byabo, ubu bakaba bazakoresha 70% by’indirimbo babahaye.

Hodari akomeza atangaza ko hari byinshi bidasanzwe abazitabira igitaramo bazibonera, harimo uburyo bushya bw’imicurangire n’imyambarire byose bigamije guha abazakitabira ibyishimo.

Agira ati “Hagiye harimo udushya twinshi turimo indirimbo nshya tuba twahimbye, imicurangire yateye imbere kurushaho n’amajwi agenda amenyera usanga ari byiza. Dutegura n’imyambarire ku buryo uturebye yumva mu mubiri we aruhutse.Habamo ibishya buri gihe kandi ibyishimo bihoraho kandi umwihariko ukomoka uko ubushize biba byaragenze.”

Umuyobozi wungirije wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin, yavuze ko abana bazazirikanwa kuko igitaramo gishingiye ku muryango.

Agira ati “Abantu benshi bazazana n’abana kandi igitaramo ubwacyo gishingiye ku muryango. Ntiwavuga umuryango ngo usige abana… Tugira Korali y’abana, izaririmbira abana bagenzi babo, hanyuma banabaganirize, kuko Noheli ni umunsi mukuru wabo.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uretse gukora igitaramo abantu bakizihirwa ariko umuhamagaro wabo ari no gukora ibikorwa bigira inyungu ku muryango, ari na byo banyuza mu nzira yo gukora igitaramo.

Akomeza agira ati “Ubundi kamere yacu nka Chorale de Kigali, ni ugukora ibikorwa bifitiye inyungu umuryango, kuko umurimo dukora ntituwuhemberwa kandi ufasha imitima. Muri uwo murimo dukenera imbaraga z’amaboko, kuko muri ibyo bitaramo dukodesha aho bibera, twishyura ibyuma, dusura abaturage mu byaro tukagura mituweli.”

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities