Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibitaramo

Chorale Ijuru yateguye igitaramo cyo gushima Imana no gususurutsa abatuye Umujyi wa Huye

Chorale Ijuru ikorera umurimo w’iyogezabutuma kuri Paruwasi Katederari ya Butare imaze kuba ubukombe mu kuririmba indirimbo zitandukanye yateguriye abakunzi bayo n’abakunzi b’umuziki wa Classic n’abakunda muzika muri rusange, igitaramo cyo gushima Imana kizaba ku wa 26 Kanama 2023.

Mu kiganiro bamwe mu baririmbyi n’abakunzi b’iyi Chorale Ijuru bagiranye na Panorama ku wa 17 Kanama 2023, bagarutse ku cyo bahishiye abakunzi babo icyo biteze muri iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Kazeneza Marie Christella, Umuririmbyi muri Chorale Ijuru, avuga ko hari byinshi bishiwe abazitabira iki gitaramo, asaba abakunzi b’iyi Korali n’umuziki muri rusange, kuzaza kubashyigikira bakabaha ibyishimo.

Agira ati “Hari indirimbo nyisnhi abanditsi baba banditse tutaririmbira mu rusengero, twabateguriye ibintu byiza cyane bazaze, hari indirimbo zizwi cyane n’izo abantu ku giti cyabo (solo) na njye ndimo.”

Ndayisaba George, Visi Perezida wa Chorale Ijuru ushinzwe indirimbo, imicurangire n’imirimbire, avuga ko bishimira aho bageze ariko hakiri urugendo, inshuti n’abakunzi bakomeze kubaba hafi, bakaza mu gitaramo.

Agira ati “Uyu mwaka ntibisanzwe, tubafitiye udushya twinshi, tubafitiye uruhisho runini mu ndimi zinyuranye. Ni igitarama cyo gushima Imana ibana natwe nk’abanyarwanda n’abakirisitu. Tuzataramira umubyeyi Bikiramariya n’umwana we, Imana yishime.”

Abakunzi ba Chorale Ijuru biteze umunezero mu gitaramo

Byukusenge Marie Immacullée na Mbanigaba Regis bavuga ko basanzwe bakurukirana imikorere n’ibitaramo by’iyi Korali, basaba abasanzwe baza mu gitaramo n’abataraza na rimwe kuzitabira.

Mbonigaba agira ati “Iyi Korali Ijuru imaze igihe, iririmba neza, twizeye ko igitaramo kizagenda neza nk’uko icyabanje cyagenze neza. Umuntu wese ukunda indirimbo namushishikariza kuzitabira.”

Iki gitaramo cyo gushima Imana (Thanks Giving Concert) kigiye kuba ku nshuro ya kabiri aho mu myaka yashize iyi Chorale Ijuru yateguraga ikindi gitaramo cyitwaga “Christmas Carlos Concert” cyabaga mu mpera z’umwaka.

Chorale Ijuru irirategura igitaramo mu bihe yizihiza imyaka 35 imaze ikora iyogezabutuma, inazirikana umunsi wo kwibohora kw’abanyarwanda.

Muri iki gitaramo buteganyijwe ko hazaririmba indirimbo zitandukanye za Classic nk’iza Mozali, Hendeli n’abandi; indirimbo za  kinyarwanda zaririmbiwe Imana n’izo mu buzima busanzwe zishimisha abantu b’Imana mu ndimi zinyuranye.

Kuri ubu iyi Chorale Ijuru ifite uruboho rurimo indirimbo zo mu misa 130 n’izindi nyinshi zitandukanye mu ngeri zinyuranye zizaririmbwa muri iki gitaramo, n’izo abantu bazaririmba ku giti cyabo (solo).

Ushaka gukomeza gukurikirana ibikorwa by’iyi Chorale yajya kuri YouTube Channel yabo “Chorale Ijuru”.

“Huye: Byinshi wamenya kuri Chorale Ijuru imaze imyaka 33 mu murimo w’iyogezabutumwa – Panorama” https://panorama.rw/huye-byinshi-wamenya-kuri-chorale-ijuru-imaze-imyaka-33-mu-murimo-wivugabutumwa/amp/

Rukundo Eroge

1 Comment

1 Comment

  1. BIMENYIMANA JEAN PAUL

    August 18, 2023 at 11:09

    Mukora akazi neza.
    Muzashinge Radio

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Malliavin Nzamurambaho Uruhererekane rurambye rwa FIA (Fédération Internationale de l’Automobile) mu dushya tw’ubudahangarwa, rwatangijwe bwa mbere i Tokyo muri Werurwe 2024, rukaba rwarateguwe na...

Imikino

Rukundo Eroge Isiganwa ryo gutwara imodoka rizwi nka Formula One ryatangiye mu 1946 mu Bwongereza mu gace ka Silverstone Circuit, ritangizwa na Marquis Antonio...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities