Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amagare

Chris Froome icyamamare ku isi ku igare yageze i Kigali

Chris Froome yageze mu Rwanda mu rukerea rwo kuri uyu wa kane aje kurushanwa muri Tour du Rwanda izatangirira i Kigali ku cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023.

Ageze ku kibuga cy’indege yabwiye abanyamakuru ko yumvise byinshi ku iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Agira ati: “Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda, ndishimye kuba ndi hano ngo nirebere ubwanjye aho amagare ageze mu Rwanda, kuko numvise ko ari kimwe mu bihugu bya Africa biri imbere muri uyu mukino”.

Froome, umwongereza wavukiye muri Kenya ufite imyaka 37 yatwaye Tour de France – irushanwa rifatwa nk’irikomeye kurusha ayandi ku isi mu magare – inshuro enye, ni uwa kabiri mu mateka y’abaritwaye kenshi bane baritwaye inshuro eshanu.

Froome ubu akinira ikipe ya Israel Premier Tech, imwe mu makipe 14 y’ababigize umwuga azahatana muri iri rushanwa, hamwe n’amakipe y’ibihugu bya Algeria, Elritrea, Maroc, Rwanda, South Africa n’Ubwongereza.

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 15 mu minsi umunani abasiganwa baziruka hafi 1,130km bagera mu mijyi itandukanye mu Rwanda.

Mu duce (étapes/ stages) bazasiganwa harimo aho abasiganwa bazava i Kigali bagana mu mujyi muto wa Gisagara mu majyepfo y’u Rwanda, ni inshuro ya mbere Tour du Rwanda izaba igeze aha hahoze ari icyaro. Izagera kandi i Burasirazuba, i Burengerazuba n’Amajyaruguru. Izasorezwa i Kigali ku wa 26 Gashyantare 2023, aho Umujyi wa Kigali uzakorerwamo isiganwa mu minsi ibiri ya nyuma.

Thierry Kayishema ushinzwe itangazamakuru muri FERWACY, yabwiye BBC ko andi makipe agera kuri atanu agitegerejwe kugera i Kigali, mu gihe ayandi yahageze.

Uretse Chris Froome, andi mazina akomeye mu gusiganwa ku magare Henok Mulubrhan wo muri Eritrea, Umwongereza Ethan Vernon, Umusuwisi Matteo Badilatti, Mikel Iturria Segurola wo muri Espagne, n’Umunyarwanda Moise Mugisha ni bamwe mu bandi bahabwa amahirwe.

Froome yatwaye amarushanwa akomeye azwi nka Grand Tours; Tour de France (2013, 2015, 2016 na 2017), Giro d’Italia (2018), Vuelta a España (2011 na 2017), yatwaye kandi imidari ibiri ya Bronze y’imikino Olempike n’andi marushanwa atandukanye.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.