Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

CLADHO ivuga ko icyemezo cyo kwambura abaturage ibibanza bitubatse ari amayobera

Hari ibibanza bimaze imyaka irenga 15 mu Mujyi wa Kigali bitubatse. Aha ni mu murenge wa Kinyinya ahitwa muri Goboka (Ifoto/Panorama)

Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko ugiye gutangira iyubahirizwa ry’Iteka rya Minisitiri ryo ku wa 10 Nyakanga 2024, ryerekeye gufatira ubutaka by’agateganyo no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka.

Ni iteka rigena ko ubutaka bwagenewe ubuhinzi, ubworozi cyangwa amashyamba bufite ubuso butari munsi ya hegitari eshanu, butabyazwa umusaruro bushobora gufatirwa by’agateganyo.

Riteganya ko mu gihe cy’amezi nibura atandatu akurikirana, Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere gafite ubuzima gatozi bishingiye kuri raporo igaragaza ko ubutaka budakoreshwa, bisaba mu nyandiko nyir’ubutaka bwayigaragajwemo ko budakoreshwa kububyaza umusaruro, cyangwa kugaragaza impamvu atabubyaza umusaruro.

Iyo nyir’ubutaka agaragaje impamvu yumvikana yo kutabubyaza umusaruro, Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere gafite ubuzimagatozi bimusaba kwatira ubwo butaka undi muntu ushobora kububyaza umusaruro.

Mu kiganiro Imboni cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda ku wa mbere tariki ya 16 Nzeri 2024, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CLADHO, Me Dr. Safari Emmanuel, avuga ko icyo cyemezo ari amayobera, kuko umuturage afite uburenganzira ku mutungo we kandi kuwumwambura agombye kubanza kugaragarizwa impamvu.

Agira ati “ibyo ni amayobera kuko iyo uvuze ngo uje gufatira cyangwa kunyaga umuntu ikintu cye, bigira uko biteganywa n’amategeko. Iyo uje ukavuga ngo uyu mutungo ndawutwaye, ibyo ari byo byose wakagombye kugira impamvu. Ugasobanura impamvu ubutwaye, ukibaza uti ‘ese nyira bwo wari ubufite biragenda bite?’ Bagomba kubanza kureba agaciro kawo kuko umuntu afite uburenganzira ku mutungo we, ku butaka bwe. None wowe uraje, haje Leta; ni imbaraga zikomeye, uti ‘guhera uno munsi ntabwo uyu mutungo ukiwufiteho uburenganzira…’ Sinzi uko wabyakira nawe ari wowe bikoreweho! Mu by’ukuri ntabwo kuvutswa ubwo burenganzira abaturage bashobora kubyakira neza…”

Abaturage babivugaho iki?

Iyi ngingo yagarutsweho mu Kiganiro Imboni cyo kuri Televiziyo Rwanda ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 16 Nzeri 2024.

Abaturage bafite ibibanza bitarubakwamo by’umwihariko abaganiriye na RBA, bagaragaza impamvu zitandukanye zirimo iz’ubushobozi no gutinda kubona ibyangombwa byo kubaka.

Hari uwagize ati “Hari igihe umuntu abona amafaranga akavuga ati kugira ngo atamfana ubusa, reka nyagure ikibanza mbe nkibitse nshake andi mafaranga.”

Undi yagize ati “Umuntu iyo agura ikibanza, hari igihe aba afite ubushobozi, umuntu akaba afite nka miliyoni indwi z’amafaranga y’u Rwanda ndetse hakaba ubwo yabonamo ikibanza cya miliyoni eshanu akavuga ati ‘reka mbe nigomwe nshakemo ikibanza cya miliyoni eshanu, 2 Frw mbe ndi kuzizunguza nshakemo ubwo bushobozi bwo kucyubaka.”

Yakomeje ati “Bivuze ngo rero kuba ntahise mbona ubushobozi bwo kucyubaka, bakamfashije bakihangana ngashaka ubushobozi bwo kucyubaka, butaboneka ubwo nawe hari igihe uhita ufata icyemezo cyo kuhahereza undi, ukajya gushaka ahahwanye n’ubushobozi bwawe.”

Aba baturage bahuriza ku kuba Leta ifashe umwanzuro wo gufatira ibyo bibanza, byaba ari ukubavutsa uburenganzira bwabo.

Mu mwaka wa 2022, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu 2020 bwabaruye ibibanza 696 bitubatswe na bene byo nyamara bamwe barahawe n’ibyangombwa byo kubaka. 

Icyo gihe bwavuze ko ikigiye gukorwa ari ugukurikiza itegeko bakabyamburwa cyangwa bigahabwa abashoboye kubyubaka.

Icyo Itegeko Nshinga rivuga ku cyemezo cyafashwe n’Umujyi wa Kigali

Ingingo ya 3 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Itegeko Nshinga ari ryo Tegeko ry’Igihugu risumba ayandi. Itegeko, icyemezo cyangwa igikorwa binyuranyije n’iri Tegeko Nshinga nta gaciro bigira.

Ingingo ya 10 ijyanye n’amahameremezo mu gika (f) ivuga ko ihame remezo ryo gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye.

Ingingo ya 11 igaragaza uburyo bwo kwishakamo ibisubizo ku bibazo byabo. Mu gika cya mbere ivuga ko mu rwego rwo kubaka Igihugu, kwimakaza umuco wacyo no kwihesha agaciro, Abanyarwanda, bashingiye ku ndangagaciro zabo, bashyiraho uburyo bwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byabo. Igika cya kabiri kikavuga ko Amategeko ashobora gushyiraho uburyo butandukanye bwo kwishakamo ibisubizo.

Ingingo ya 34 ivuga ku burenganzira ku mutungo bwite. Igika cyayo cya 3 ivuga ko Uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa, keretse ku mpamvu z’inyungu rusange kandi hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko. Na ho ingingo ya 35 ikagaruka ku burenganzira bwite ku mutungo bwite w’ubutaka.

Igika cyayo cya mbere kivuga ko Umutungo bwite w’ubutaka n’ubundi burenganzira ku butaka bitangwa na Leta, na ho igika cya kabiri kikavuga ko Itegeko rigena uburyo bwo gutanga ubutaka, kubuhererekanya no kubukoresha.

Na none kandi ingingo ya 49 igika cyayo cya mbere ivuga ko Umunyarwanda wese afite inshingano yo kubaha Itegeko Nshinga n’andi mategeko y’Igihugu.

Icyo andi mategeko avuga ku kwimura abantu

Itegeko N° 32/2015 ryo ku wa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange. Iri tegeko rigena uburyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange bikorwa, mu ngingo ya 3 y’iri tegeko riteganya ko Leta ari yo yonyine ishobora gutegeka kwimura umuntu ku mpamvu z’inyungu rusange kandi uko kwimura umuntu mu mutungo we bikorwa gusa ku mpamvu z’inyungu rusange kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye.

Itegeko risobanura ko indishyi ikwiye ari indishyi y’agaciro k’ubutaka n’ibyabukoreweho ihabwa umuntu wimurwa kandi ibarwa hashingiwe ku biciro biri ku isoko n’indishyi y’ihungabana ritewe no kwimurwa. Iri tegeko riteganya ko nta we ushobora kwitwaza inyungu ze bwite ngo abangamire ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.

Itegeko No 27/2021 ryo ku wa 10/06/2021 ingingo ya 3 igaragaza ko Ubutaka buri mu murage rusange w’imbaga y’Abanyarwanda bose, abakurambere, abariho ubu ndetse n’abazavuka mu gihe kiri imbere. Bitabangamiye uburenganzira abantu bemerewe, Leta ni yo yonyine ifite ububasha bw’ikirenga mu gucunga ubutaka bwose buherereye mu mbibi z’Igihugu, ikoresha ku mpamvu z’inyungu rusange igamije iterambere nyaryo mu by’ubukungu n’imibereho myiza hakurikijwe uburyo buteganywa n’amategeko. Haseguriwe ibiteganywa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, Leta ni yo yonyine itanga uburenganzira bwo gutunga no gukoresha ubutaka.

Ingingo ya 41 ivuga ko Uburenganzira busesuye bwo gukoresha ubutaka Ufite uburenganzira ku butaka abukoresha mu buryo busesuye hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko. Uburenganzira bwo gutunga ubutaka mu buryo busesuye butangwa na Leta kandi ikarinda nyirabwo kubwamburwa, bwaba bwose cyangwa igice cyabwo, keretse gusa mu gihe cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange hakurikijwe amategeko abigenga.

Ingingo ya 46 ivuga ko Ufite uburenganzira ku butaka afite inshingano yo kubukoresha mu buryo bwongera agaciro kabwo no kububyaza umusaruro akurikije kamere yabwo n’icyo bwagenewe. Umuntu ukoresha ubutaka bw’undi, mu buryo bwemewe n’amategeko, ategetswe kubufata neza no kububyaza umusaruro. Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho ibipimo n’imirongo ngenderwaho byo gukoresha neza ubutaka, ibyifashishwa mu kugenzura no gutanga raporo ku mikoreshereze yabwo n’ibishingirwaho mu kwemeza ko bukoreshwa cyangwa budakoreshwa neza.

Ingingo ya 49 y’iri tegeko ivuga ko Leta ishobora gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka, ibanje guha ubutunze integuza yanditse y’iminsi mirongo icyenda (90) iyo atubahirije inshingano zikubiye mu masezerano yo gutunga ubutaka. Icyakora, Leta ntishobora gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka iyo hari impamvu yumvikana yagaragajwe na nyir’ubutaka ituma atubahiriza amasezerano. Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka.

Rene Anthere Rwanyange

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

Amakuru

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko babangamirwa no kuba badahabwa umwanya uhagije mu gutegura ibibakorerwa, bakifuza ko aribo bakwiye guhabwa umwanya ufatika mu biganiro bigena...

Amakuru

Mu nama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa barimo ibigo bya Leta n’iby’abikorera, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) yagaragaje ko imishinga migari ikenera amashanyarazi yaba iy’igihugu ndetse...

Ibitekerezo

Umusaza Gasirabo muzi cyera cyane nkiri umwana ndetse ni n’ubwo muheruka, aho yari atuye i Remera. Aho nkuriye yatangiye kunsura, agahengera nashyizwe iswa, akambaza...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities