Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

CLADHO yatanze impuruza ku Nteko ishinga Amategeko ku kwimura abatuye mu manegeka

Dr Safari Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO (Ifoto/Panorama-Ububiko)

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ministeri ishinzwe imicungire y’ibiza ndetse n’Umujyi wa Kigali, bamaze iminsi basaba abaturage batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga (ahamenyerewe nko mu manegeka), kwimuka bagashaka ahandi baba bagiye imvura y’Umuhindo itaragwa. Ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere cyatanze integuza ko hazagwa imvura nyinshi.

Mu ibaruwa ndende yo ku wa 24 Kanama 2023, Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yandikiye Inteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi), barasaba abadepite n’abasenateri bahagurukira ikibazo kiri muri gahunda yo kwimura abantu mu manegeka. Basaba ko hakwiye gushyirwaho Komisiyo idasanzwe yo gucukumbura ibyo bibazo kandi hagashyirwaho Itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’amanegeka.

CLADHO irashima ibyakozwe na Guverinoma y’u Rwanda mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Yongeraho ariko ko nubwo hari bynshi byakozwe, nyuma y’ibibazo bagejejweho n’abaturage mu nyandiko ndetse na bo ubwabo bakagera aho byabereye, hakirimo imbogamizi.

Bagira bati “CLADHO irasanga hakiri imbogamizi ku kubahiriza ibiteganywa n’amategeko mu gihe abantu bimurwa mu mitungo yabo ku mpamvu zo gutura mu manegeka, aho tubona harirengagijwe ingingo zikurikira zo mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2023:

Ingingo ya 10: Amahame remezo : mu gaka ka (e) kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo na (f) gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye.

Aha CLADHO irasanga uburyo bukoreshwa mu kwimura abaturage mu manegeka utaberetse ahandi bari bujye kuba cyangwa ngo ubahe ingurane ku mitungo yabo, bisubiza inyuma imibereho n’ubuzima bwiza by’abimuwe, kandi kutabaganiriza ngo basobanurirwe inzira bazanyuramo ngo bakurikirane uburenganzira bwabo ku mitungo yabo ari ukutubahiriza ihame ryo gukemura ibibazo binyuze mu bwumvikane busesuye.

Ingingo ya 13: Ubudahungabanywa bw’umuntu: (1) Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa, (2) Leta ifite inshingano yo kumwubaha, kumurinda no kumurengera; n’ingingo ya 14 agace ka mbere kavuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe.

Kuri iyi ngingo CLADHO ivuga ko uburyo abaturage bimurwa mu manegeka, bavanwa mu byabo kandi bakanasenyerwaho inzu zabo, abenshi bakabura aho bajya ari kimwe mu bishobora gutuma bahura n’ihungabana kandi baba batahawe icyubahiro ngo barengerwe.

Bagaruka kandi ku ngingo ya 23 y’Itegeko Nshinga ivuga ku mibereho bwite y’umuntu, iy’umuryango we, n’abandi ko badashobora kuvogerwa, kandi icyubahiro n’agaciro ke bigomba kubahirizwa.

CLADHO ivuga ko uburyo bwo kwimura no gusenya inzu z’abatuye mu manegeka, bikorwa hifashishijwe abasore bitwaje ibikoresho byo gusenya, bigaragara nko kuvogera abaturage mu ngo zabo, kuko hari n’aho bikorwa mu ijoro, bikaba binyuranyije n’ingingo ya 23 yavuzwe haruguru. Batanga urugero ku byakozwe mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Nyabisindu, Umudugudu wa Marembo II, Isibo ya 9.

 CLADHO igaruka ku ngingo ya 34 y’Itegeko Nshinga ivuga ko buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba  uw’umuntu ku giti cye cyangwa se uwo asangiye n’abandi bitagomba kuvogerwa.

Uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange kandi hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Kuba byaragaragaye ko abimurwa mu manegeka bavanwa mu mitungo yabo nta ngurane bahawe, CLADHO irasanga iyi ngingo iha abaturage uburenganzira ku mitungo yabo bwite itubahirizwa.

CLADHO igira iti “Ubusanzwe kwimura abantu bakishyurwa agaciro k’imitungo yabo bikorwa ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange. Aho itegeko rigena urutonde rw’ibikorwa by’inyungu rusange, ndetse rikanagaragaza uko abahatuye bazimurwa, uko imitungo yabo ibarurwa ndetse n’uburyo agaciro kayo kagenwa, nyamara nta tegeko rishingirwaho mu kwimura abantu mu manegeka, ngo rinasobanure neza niba abaturage bazahabwa ingurane cyangwa batazazihabwa cyangwa niba bazafashwa gutuzwa ahandi kuko iryo tegeko nta rihari.

Dushingiye ku bubasha Sena y’u Rwanda ihabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2023, mu ngingo yaryo ya 84 ivuga ko Sena ifite umwihariko wo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo avugwa mu ingingo ya 10 y’itegeko Nshinga;

Dushingiye kandi ku bubasha Umutwe w’Abadepite uhabwa nItegeko ngenga No 006/2018.OL ryo ku wa 08/09/2018 rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite mu ngingo yaryo ya 57 igira iti ‘Bisabwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite cyangwa abadepite batanu (5) nibura, bikemezwa n’Inteko Rusange, Umutwe w’Abadepite ushobora gushyiraho Komisiyo idasanzwe igenewe gushaka ibyafasha kumenya no gusobanura ibibazo byihariye.”

Hashingiwe ku mategeko n’imikorere y’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategedko, CLADHO isanga ikibazo cyo kwimura abantu mu manegeka ari ikibazo cyihariye, gikwiye gushyirirwaho itegeko.

“Hakwiye gushyirwaho Itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’amanegeka, rigasobanura neza icyo amanegeka aricyo, aho amanegeka aherereye, uburyo uwimuwe mu manegeka ahabwa ingurane cyangwa afashwa kubona aho gutura.”

CLADHO kandi isaba ko hashyirwaho itsinda ry’impuguke rihoraho rizajya ricukumbura rikanatanga amakuru y’ahantu hashobora kuzaba amanegeka mu gihe kizaza bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, kugira ngo hafatwe ingamba hakiri kare.

CLADHO isaba Inteko ishinga amategeko imitwe yombi gushyiraho Komisiyo idasanzwe yo gushaka ibyafasha kumenya no gusobanura ibibazo by’abantu bimurwa mu mitungo yabo ku mpamvu z’amanegeka, n’uko byakorwa bitabangamiye uburenganzira n’ubwisanzure bw’umuturage.

Hatunzwe agatoki ahari ibibazo bikwiye gukurikiranwa birimo abimuwe mu murenge wa Remera, Akagari ka Nyabisindu, Umudugudu wa Marembo II, Isibo ya 9 n’iya 5, mu karere ka Gasabo. Ahandi ni abimuwe mu murenge wa Kicukiro, Akagari ka Ngoma, Umudugudu w’Iriba mu karere ka Kicukiro. Abaturage bakwiye gufasha kubona aho berekeza no guhabwa amakuru ya nyayo ku mitungo yabo bafitiye ibyangombwa byemewe n’amategeko. Ahandi havugwa ni ikibazo cy’abaturage bimuwe Mahoko mu karere ka Rubavu ndetse n’ahandi.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.