Guhagarikwa mu kazi kwa bamwe mu babyeyi, ni kimwe mubyagize ingaruka zikomeye ku bana. Mu bushakashatsi bwagaragajwe n’Ihuriro ry’Imiryango ya Sosiyete Sivile Iharanira Uburenganzira bwa Muntu_CLADHO), bemeza ko muri ibi bihe hagaragaye ihohoterwa ku bana, rikozwe na bamwe mu babyeyi; bigaturuka ku bukana bw’ icyorezo cya COVID-19.
Nyuma y’uko iki cyorezo kimaze imyaka isaga 2 cyugarije isi n’u Rwanda, cyagize ingaruka zitandukanye mu byiciro byose by’abantu, ndetse no mu nzego zitandukanye z’ubuzima.
Mu kiganiro KT Radio yagiranye n’ingimbi n’abangavu, kibandaga ku kureba zimwe ingaruka za COVID-19 yabagizeho, bagaragaje imbogamizi yo kuba ababyeyi baratakaje akazi, amikoro akaba macye, ku buryo nta cyerekezo cy’ejo hazaza habo babona.
Shyaka Jean Baptiste, Umwana uhagarariye abandi mu Karere ka Gasabo, avuga ko ingaruka abana, ingimbi n’abangavu bahuye n’ibibazo, birimo no guta ishuri kuri bamwe.
Yagize ati “Ingaruka twe nk’abana twahuye na zo muri iki gihe zirimo guta amashuri kw’abana, bitewe no kuba hari imirimo imwe n’imwe y’ababyeyi yafunzwe, kugira ngo amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 yubahirizwe. Abandi bahagaritswe ku mirimo, bigatera amikoro make cyangwa ubukene, ababyeyi ntibabashe kwishyurira abana amafaranga y’ishuri.”
Akomeza avuga ko mu bana bataye ishuri, hari n’ababitewe no gufatikanya n’ababyeyi mu gushaka imibereho.
Ati “Hari n’abana babonye akazi, bahitamo kugakomeza aho gusubira mu ishuri. Izindi ngaruka ni ukwishora cyangwa gushorwa mu busambanyi no gukoresha ibiyobyabwenge, inda zitateguwe ku bana; na byo bitewe n’ubukene buri mu miryango, buturuka kuri COVID-19. Ikindi ni ubuzererezi bwiyongereye, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, bitewe n’amakimbirane na yo yagaragaye mu miryango, muri ibi bihe.”
Umugenzuzi w’uburenganzira bw’abana ku rwego rw’Igihugu, akaba n’Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO, Murwanashyaka Evariste; asobanura ibyavuye mu bushakashatsi bakoze, yavuze ko bigaragaza ingaruka ku bana, ingimbi n’abangavu.
Yagize ati “Twakoze ubushakashatsi mu Turere 7 tw’Igihugu no mu Nkambi zose z’impunzi z’Abanyekongo, twasanze 45% by’abana batubwiye ko bari bafite ubwoba, kubera ko batari basobanukiwe n’ibirimo kuba, bikabatera ‘stress’. 12% batubwiye ko ubukene mu miryango yabo bwiyongereye, kubera ko imirimo y’ababyeyi yahagaritswe cyangwa imishahara ikagabanywa kuri bamwe, n’ibyinjira mu rugo bikagabanuka; ibyo bikagira ingaruka mu mibereho y’abana, ijyanye n’ibibatunga. Hari aho twasangaga umwana waryaga 3 ku munsi asigaye arya rimwe. Ikindi 41% batubwiye ko ihohoterwa rikorerwa abana ryiyongereye, harimo gukubitwa, ibihano bibabaza umubiri n’ibikomeretsa umutima; aho wasangaga kubera kwirirwana n’ababyeyi igihe kinini kandi nabo bafite ibibazo, umwana akora agakosa gato akaba arakubiswe.”
Akomeza avuga ko imirimo mibi ibujijwe ku bana, na yo yiyongereye n’ihohoterwa rikorerwa ku ikoranabuhanga, aho wasangaga abantu babasaba matelefone guhura.
Ati “Abana bataye ishuri twasanze bari ku kigero cya 12%, naho 1% batewe inda baranashyingirwa nk’abagabo n’abagore. Urugero nko mu Karere ka Rusizi, hagaragaye abana 10 bashyingiwe muri ubwo buryo, babeshywa ko bari bagiye gufashwa kuva muri ibyo bibazo, batewe na COVID-19.
Murwanashyaka avuga ko ubushakashatsi nk’ubu, buba bugamije kugaragaza ibibazo bihari, kugira ngo bikorerwe ubuvugizi, bityo bikemurwe binyuze mu nzego zose bireba.
Bashyiriweho uburyo bwo gukurikiranwa
Umugenzuzi w’uburenganzira bw’abana ku rwego rw’Igihugu, Murwanashyaka Evariste, yatanze urugero rw’abana bagera ku 106, bo mu Karere ka Rubavu no mu mujyi wa Kigali, bavanywe mu muhanda; avuga ko hashyizweho uburyo bwo kubashyira aho bashobora gukurikiranwa.
Ibibazo byinshi byagaragajwe ngo byarakemutse, kuko hari n’ibyatumye ingengo y’imari ya Leta yongerwa, kugira ngo bigerweho. Ibitarakemuka na byo ngo bakomeje kubikorera ubuvugizi, ku bufatanye n’izindi nzego bireba, zirimo UNICEF n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abana.
Munezero Jeanne D’Arc