Umukinnyi w’umukino wo gutwara amagare Areruya Joseph uzwi nka Kimasa wamamaye cyane mu Rwanda no muri Africa kubera kumenya kunyonga igare ntazitabira Tour du Rwanda 2022 kubera COVID-19.
Ibi byamenyekanye ubwo ikipe ya Benediction Ignite yo mu karere ka Rubavu yatangaza by’agateganyo abakinnyi batanu bazayihagararira muri Tour du Rwanda ya 2022 batarimo Areruya Joseph n’umufaransa Kerven Stefon.
Umutoza wa Benediction Ignite yasobanuye impamvu Areruya Joseph atazitabira irushanwa ry’amagare ry’uyu mwaka nkuko bitangazwa na Inyarwanda.
Ati” Areruya ntazitabira kuko mu kwezi kwa Mbere yarwaye COVID-19 ntiyakora imyitozo nk’abandi na Kervadec na we wayirwaye akaba yarasimbujwe Mike”.
Areruya Joseph ntabashije gukina iyi Tour du Rwanda y’uyu mwaka mu gihe yegukanye Tour du Rwanda ya 2017 ndetse 2019 akegukana igihembo cy’umukinnyi w’umunyafurika witwaye neza.
Kuva iyi Tour du Rwanda yashyirwa ku ntera ya 2.1 ivuye kuri 2.2 nta munyarwanda wari wabasha kuyegukana cyangwa ngo yegukane intera runaka iva mu gace kamwe ijya mu kandi ( etape ).
Hatagize igihinduka, u Rwanda muri iyi Tour du Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 12.
Irushanwa rya Tour du Rwanda rizatangira kuri iki cyumweru ku wa 20 Gashyantare risozwe ku ya 28 Gashyantare 2022.
RUKUNDO EROGE
