Ni icyemezo cyafashwe na Minisiteri y’Uburezi, hongerwa amasaha atanu ku ngengabihe ya buri cyumweru, mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Icyemezo cyafashwe hagamijwe kuziba icyuho cyatewe n’ingaruka za Covid_19, zateye abanyeshuri kwiga nabi mu bihe bitaboroheye.
Kuva muri Werurwe 2020, igihe Covid_19 yagaragaraga bwa mbere mu Rwanda, amashuri ari mu byagizweho ingaruka cyane; kuko yahise afungwa n’igihe afunguriwe bigenda bikorwa mu byiciro, mu rwego rwo kurinda ikwirakwira ry’ubwandu.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amasaha atanu yongerewe ku ngengabihe ya buri cyumweru, agamije kuziba icyo cyuho cy’igihe abanyeshuri bamaze batiga; no gufasha abaherutse gutsindwa ibizamini bya Leta kongera kwihugura.
Ni ingengabihe izatangira kubahirizwa mu cyumweru gitaha tariki 11 Ukwakira, ubwo hazaba hafungurwa umwaka mushya w’amashuri 2021/2022.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine yasabye abarimu gushyira imbaraga mu iyubahirizwa ry’iyo ngengabihe nshya, kugira ngo ibyare umusaruro. Hari mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa mwarimu, wizihijwe ku wa 5 Ukwakira 2021.
Hari abarimu bamwe batakiriye neza uyu mwanzuro, bavuga ko bizabongerera akazi kandi ako basanganywe katoroshye; cyane cyane muri ibi bihe bya Covid_19.
Callixte Rwakibibi ni umwe muri bo, agira ati “Abarimu basanzwe baremerewe n’akazi ko gukosora no gutegura amasomo, kongeraho aya masaha y’ikirenga bizatugora cyane.”
Yongeraho ko abarimu nta munsi w’ikiruhuko wajyaga uboneka mu cyumweru bazaba bafite, ngo babone uko bita ku miryango yabo n’ibindi bibazo byabo bwite.
Nta mpungenge zikwiye kubaho
Dr. Uwamariya yavuze ko ayo masaha yongerewe, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bose kwiga bagatsinda, nta kindi kibazo.
Mu mashuri yigenga ubusanzwe amasomo yatangiraga saa mbiri za mu gitondo, agasozwa saa kumi z’umugoroba, kuva ku wa mbere kugera ku wa gatanu. Mu mashuri ya Leta ho bigaga mu byiciro, aho kimwe cyigaga guhera saa moya kugeza saa tanu n’iminota 45, ikindi cyiciro kigatangira saa saba kugeza saa kumi n’iminota 45.
Biteganyijwe ko amashuri amwe ashobora kuzajya yigisha no mu mpera z’icyumweru, kugira ngo ayo masaha yongereweho azubahirizwe ndetse na porogaramu zose zigenewe abanyeshuri.
Source: The New Times
Panorama