Ibura ry’udukingirizo ni ikibazo gikomeye ku bakora uburaya ku mupaka wa Cyanika, ugabanya u Rwanda na Uganda, mu karere ka Burera.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Cyanika, ndetse na bamwe mu bakora uburaya batuye ku mupaka wa Cyanika, ubu kubona agakingirizo ni ihurizo rikomeye, dore ko n’icyo kigo nderabuzima kimaze amezi arenga atatu nta gakingirizo karangwamo.
Nyirahabimana Consolee, Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Cyanika, by’umwihariko ushinzwe gahunda y’ubujyanama no kwisuzumisha ku bushake agakoko gatera SIDA, avuga ko udukingirizo twabaye ikibazo kandi abagana ikigo nderabuzima basaba inama ndetse n’abadukeneye ari benshi.
“Hano udukingirizo twabaye ikibazo, kuko tuduheruka mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka. Hari imishinga ubundi yadufasha kubona udukingirizo ku buntu ariko ubu yarahagaze. Ni ikibazo gikomeye, dufite impungenge ngo ubwandu bwa Virusi itera SIDA bwaziyongera, kubera kubura amafaranga yo kugura udukingirizo.” Ibitangazwa na Nyirahabimana Consolee.
Abakora uburaya batuye ku mupaka wa Cyanika, bavuga ko kuba kwa muganga nta dukingirizo duhari ari imbogamizi ikomeye, kuko bishobora kongera umuvuduko w’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Maniraguha Odette ni umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakora uburaya batuye ku mupaka wa Cyanika. Avuga ko ubundi kwa muganga babafashaga bakabaha udukingirizo 20 buri kwezi ariko bamaze amezi atatu ntatwo babona.
“Iyo umuntu afite igiceri akabona umukiriya arakagura, iyo ntacyo uravumiriya ugakorera aho. Ni ingorane kuko ushobora kwandura virusi itera SIDA cyangwa se ukandura izindi ndwara.”
Akomeza avuga ko kwa muganga babaha inyigisho zo kwirinda SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ariko kuba nta dukingirizo duhari bigoye cyane kwifata kandi ariho bakura amaramuko.
Kabasinga Zainab amaze imyaka ine mu buraya. Avuga ko ari uwaba yaranduye ndetse n’utaranduye bose bafashe icyamezo cyo gukoresha agakingirizo nyuma y’inyigisho bahawe no kwa muganga, avuga ko ariko mbere ntako bakoreshaga.
“Ingorane dufite ubu ni uko kwa muganga nta dukingirizo tukibonayo kandi byaradufashaga cyane. Abakiriya bacu hari abemera gukoresha agakingirizo hari n’abatakemera. Iyo ufite ikibazo cy’imibereho guhitamo biragorana cyane.”
Si abo bonyine kuko usanga abantu benshi bakenera udukingirizo ku mupaka ubu bahangayikishijwe no kutabona udukingirizo.
Ari abaganga ndetse n’abaturage basaba imishinga ishinzwe gukwirakwiza udukingirizo kugoboka abaturiye umupaka wa Cyanika, amazi atararenga inkombe.
Ikigo nderabuzima cya Cyanika gifite ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ariko bafata imiti bagera ku 151, abafata imiti ibarinda kugira ibyuririzi ni 12.
Iyi serivisi yo gukurikirana ababana n’agakoko gatera SIDA muri icyo kigo nderabuzima yatangiye mu 2012, ariko hari ibindi bigonderabuzima bitanga iyo serivisi na byo biri muri ako gace nk’icya Gahunga ndetse n’icya Kagitare.
Rene Anthere

Nyirahabimana Consolee, Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Cyanika, by’umwihariko ushinzwe gahunda y’ubujyanama no kwisuzumisha ku bushake agakoko gatera SIDA. (Photo:R.A)
