Buri mwaka, mu kwezi kwa Mutarama, Abanyarwanda n’inshuti zabo bari muri Senegal, barahura bagasangira Ubunani. Ni umwanya kandi wo gusuzumira hamwe ibyo bagezeho no kureba ibyo bateganya imbere.
Ku wa 07 Mutarama 2023 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bo muri Senegal bagejejweho ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, risoza umwaka wa 2022 mu gitaramo cyo kwifurizanya gutangira neza umwaka mushya wa 2023. Banagezwaho uko imihigo y’umwaka ushize yeshejwe kimwe n’iteganyijwe mu 2023. Icyo gitaramo cyabereye kuri Ambasade y’u Rwanda i Dakar muri Senegal.

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal (ACRS) Dr Jovith Ndahinyuka, yagejeje ku bitabiriye icyo gitaramo bimwe mu bikorwa bafatanyijemo na Ambassade n’inshuti z’u Rwanda, harimo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho hateguwe gahunda zo kwibuka harimo n’izakorewe muri za Kaminuza zo muri Senegal (Gaston Berger yo muri St Louis na Institut Supérieur de Management /ISM yo muri Dakar) hatangwa ibiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n’urugendo bakoze mu gihe cy’iminsi 100 mu rwego rwo kwibuka abishwe muri Jenoside rwiswe intambwe miliyoni mu kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi; Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28 n’Umunsi w’Umuganura.

Abashimira igikorwa cyo gufasha abatishoboye mu rwego rwo kubafasha kwishyura ubwishingizi bwo kwivuza (Mutuelle de Santé) aho batanze inkunga igera hafi kuri miliyoni esheshatu (5,911,300Frw) bageneye abatishoboye bo mu Karere ka Nyagatare.
Anabashimira kandi n’indi nkunga batanze muri gahunda ya “Cana Challenge” yari igamije gufasha Abanyarwanda batishoboye kubona umuriro w’amashanyarazi aho bafatanyije n’Abanyarwanda baba muri Mali na Gambia batanze inkunga iyingayinga miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda ($5719).

Yagarutse no ku ruhare rwabo mu gushyigikira ibikorwa by’umuco nyarwanda cyane cyane mu bakiri bato. Ashimira kandi ubwitange Abanyarwanda bagaragaje mu gushyigikira amakipi y’u Rwanda ubwo yajyaga gukina muri Senegal, aho ikipi ya REG yahagararariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League ikanegukana umwanya wa mbere mu makipi yakiniye muri Senegal kimwe n’ikipi y’umupira w’amaguru y’u Rwanda yahuye n’iya Senegal mu irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga ashimira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku bikorwa by’indashyikirwa bagizemo uruhare, abashishikariza ko no muri uyu mwaka bazitabira ibikorwa na gahunda zinyuranye zirimo Umunsi w’Intwari z’Igihugu uteganyijwe tariki ya 04 Gashyantare 2023; Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994; Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29, Umunsi w’Umuganura.

Anabamenyesha ko hateganyijwe gahunda zinyuranye zigenewe urubyiruko n’abato mu rwego rwo guteza imbere umuco nyarwanda n’ururimi kavukire n’ibindi bikorwa bizajya bihuza Abanyarwanda n’inshuti zabo nk’umuganda.
Anagaruka ku bikorwa byo gushishikariza abashoramari bo muri Senegal gusura u Rwanda no kurushoramo imari no gucuruza ibikomoka mu Rwanda. Aboneraho gushimira abafatanyabikorwa barimo RDB, RwandaAir, NAEB na Maraphone Rwanda batanze ibihembo ku batsinze amarushanwa yari agamije guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari mu Rwanda no kurushaho kurumenyekanisha. Ashimangira ko ayo marushanwa azakomeza ku bufatanye n’abo bafatanyabikorwa.

Aboneraho kandi no gushimira by’umwihariko inshuti z’u Rwanda zatanze ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka zirimo Boris Boubacar Diop, Gen. Babacar Faye, Adama Dieng, Koulsy Lamko n’abandi. Anashimira kandi Abayobozi ba Senegal, Kaminuza za Gaston Berger, ISM, ubuyobozi bwa Place du Souvenir Africain, ubwa Musee des Civilisations Noires, Monument de la Renaissance Africaine babaye hafi cyane Ambasade muri gahunda zose yakoze ifatanyanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.
Inshuti ya Panorama, i Dakar
































































