Diane Shima Rwigara avuga ko yababajwe no kubona abagore bose baba abari mu nzego zifata ibyemezo ndetse n’izirengera abagore, nta n’umwe wavuze ku busa yambitswe kandi ari umugore mugenzi wabo.
Rwigara atunga agatoki cyane cyane abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko bagera kuri 64%, bose babonye cyangwa bamenya yo mafoto akwirakwizwa bagaceceka kandi ngo ubwambure bw’umugore busa n’ubw’undi.
Ibi Diane Rwigara yabigarutseho ubwo yari amaze gutanga impapuro ze za Kandidatire ku guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, ashyikiriza Komisiyo y’igihugu y’amatora.
Ikibazo cy’amafoto takwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Diane Shima Rwigara yambaye ubusa akunze kukibazwaho kenshi n’abanyamakuru, we akavuga ko abantu bashatse kumuharabika ubwo yari amaze gutangaza ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Yagize ati “Narababaye kubona igihugu kivuga ko cyateje imbere umugore kikamusubiza agaciro, ndetse abagore bagashyirwa mu nzego zifata ibyemezo harimo n’Inteko Ishinga Amategeko, aho usanga abagore bagera kuri 64%, hakabura n’umwe ugaya ukuntu abagore bateshejwe agaciro berekana ubwambure bwacu. Buriya sinjye njyenyine batesheje agaciro ahubwo n’abagore b’abanyarwandakazi muri rusange. Bakabaye barabyamaganye byaba na ngombwa hagahanwa abadushebeje.”
Yakomeje avugako ari icyerekana ko nubwo abagore bari muri iyo myanya ntawe ufata icyemezo, kuko kubona umugore mugenzi wabo yarandaritswe bigeze hariya ntibavuge, nta n’ikindi bavuga usibye kuguma muri iyo myanya gusa.
Ayo mafoto amaze gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, nta rwego na rumwe zaba inzego z’abagore cyangwa se izindi ziharanira uburenganzira bwa muntu zigeze zigaya iriya myitwarire, cyangwa se ngo hashakishwe uwakwirakwije ayo mafoto.
Ingingo ya 99 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ibisabwa umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari nayo ishingirwaho hasabwa ibi byangombwa k’ushaka kuba umukandida agace kayo ka gatatu kavuga ko agomba kuba “indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi.”
Byatumye hari benshi babigarukaho bashingiye kuri kari gace ka gatatu kanditse mu ngingo ya 99 y’Itegeko Nshinga, hakaba hategerejwe kureba niba Komisiyo y’igihugu y’amatora yashingira kuri ariya mafoto ikavuga ko atari indakemwa mu myifatire, kuko ibindi byangombwa bisabwa Komisiyo yatangaje ko byose Diane Shima Rwigara yabyujuje.
Mutesi Scovia
