Ku munsi w’ejo ku wa 4 Nzeri 2017, nibwo Polisi yinjiye mu rugo kwa Rwigara hifashishijwe urwego kuko bari babuze ubakingurira, batwara Diane Rwigara, umubyeyi we Adeline Rwigara na murumuna we Anne Rwigara, nyuma yo kwisobanura imbere y’ubugenzacyaa basubizwa mu rugo.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi y’igihugu, uwo muryango waherekejwe ugezwa mu rugo ariko ntihagaragazwa amasaha basorejeho ibazwa.
Polisi y’igihugu ntiratangaza niba bakomeza gukurikiranwa cyangwa se dosiye zabo zishyikirizwa ubushinjacyaha.
Panorama
