Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, ubwo yazaga mu modoka yo mu bwoko bwa Jeep afungurirwa umuryango n’umuntu ushinzwe kumurinda, Diane Shima Rwigara yatanze kandidatire ye, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Uyu ni umunsi wa nyuma wo gutanga Kandidatire.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, Diane Shima Rwigara, wari wambaye nk’umunyamujyi atangaza ko yakiriwe neza akigera kuri Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) n’ubwo hari icyangombwa adafite ariko agomba kugitanga.
Agira ati “Mbonye ibintu bimeze neza kuko ntabwo ubuyobozi bwadutambamiye. Hari itandukaniro no muri 2017, gushakisha imikono byari ikibazo gikomeye, ni uko bitavuzwe hari aho abantu bajyaga gushaka ababasinyira bakabafotora, ibintu nk’ibyo… Ubu rero harimo ikintu cyiza {ikintu… kiri positive}.”

Shima Rwigara Diane yanashimangiye ko yizeye ko kandidatire ye izemerwa akaziyamamaza ndetse yarangiza kwiyamamaza bikazagenda neza…
Kugeza ubu, Shima DIANE Rwigara ni we mugore wenyine wifuza kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo mu kwezi kwa Nyakanga 2024.
Mu myaka irindwi ishize kandidatire ye yaranzwe kuko itari yujuje ibisabwa nk’uko komisiyo y’amatora yabivuze.
Mu cyumweru gishize Diane Shima Rwigara yabwiye BBC ati: “Ndabyizeye ko bazayemera iyi nshuro.”

Gaston Rwaka
