Emmanuel Macron w’imyaka 39 y’amavuko, akimara gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa ku majwi 65.1%, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahise amwoherereza ubutumwa bwo kwishimira intsinzi.
Ubutumwa Perezida Trump yatanze kuri Twitter bugira buti “Ni ishimwe kuri Emmanuel Macron ku ku ntsinzi ye y’uyu munsi, nka Perezida w’u Bufaransa mushya. Niteguye cyane gukorana na we.”
Emmanuel Macron w’imyaka 39 y’amavuko, ntiyari azwi ku rwego rukomeye cyane mu Bufaransa mu gihe cy’imyaka itatu ishize, yaje gushinga ishyaka yise En Marche, yigarurira imitima y’urubyiruko cyane kugeza atsinze. Macron yatsinze ku majwi 65,1% na ho Marine Le Pen w’imyaka 48 y’amavuko akomoka mu ishyaka rishyira imbere cyane inyungu z’abafaransa gusa (Front National), bari bahanganye agira amajwi 34,9%.
Emmanuel Macron wabaye Minisitiri w’Ubukungu n’Inganda yavuze ko agiye gushyira imbere kunga Abafaransa kandi yumva ibibazo byabo.
Marine Le Pen we yemeye ko yatsinzwe avuga ko mu myaka itanu y’iyi manda azaharanira ko u Bufaransa bugira agaciro.
Instinzi ya Emmanuel Macron ku kuba Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa, bisobonauye ko iki gihugu kigumye mu muryango w’Ibihugu by’u Burayi, mu gihe Marine Le Pen we yavugaga ko naramuka atsinze azatera ikirenge mu cy’u Bwongereza mu kuva muri uwo muryango.
Ni ku nshuro ya kabiri u Bufaransa buyobowe n’umuntu ukiri muto nyuma ya Napoleon wayoboye Repulika ya mbere afite imyaka 30 y’amavuko.
Panorama
