Ku wa 22 Kamena 2023, I Paris mu Bufaransa, hatangiye inama yiga ku buryo bushya bwo gushyigikira ishoramari ku isi, by’umwihariko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Muri iyi nama biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, aza kugira uruhare mu kiganiro kiza kugaruka ku kibazo cy’imyenda ikomeje kuremerera ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje, iyi nama yatumijwe na Perezida Emmanuel Macron, mu rwego rwo guhamagarira ibihugu byose kwigira hamwe icyakorwa kugira ngo ibihugu byugarijwe n’ibibazo by’ubukungu bibone uburyo bwatuma bibasha kubona imari ikenewe mu bikorwa by’iterambere.
Mu gutangiza iyi nama Perezida Macron avuze ko iy inama ikwiye gutanga inzira ziganisha ku bisubizo bifatika byatuma ubuzima burushaho kuba bwiza by’umwihariko mu bihugu byugarijwe n’ibibazo by’ubukene n’ingaruka z’imihindagurikirere y’ikirere.
Perezida Macron yagaragaje kandi ko mu isi hari amafaranga ahagije yakabaye afasha ibihugu bikennye ariko inzego z’abikorera ahanini zikaba zititabira kuyashora mu bikorwa bya ngombwa bikenewe.
Umukuru w’u Bufaransa kandi asanga ubu buryo bushya bwo gushyigikira no guteza imbere ishoramari bukwiye kubaha umwihariko wa buri gihugu mu ngamba z’iterambere ibihugu byiyemeje.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, asanga imikorere y’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari na Banki y’isi bikwiye kuvugururwa kuko itagendanye n’imiterere y’isi muri iki gihe.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga ku buryo bushya bwo gushyigikira ishoramari, yagaragaje ko kuba izi nzego zombi zarashyizweho nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, aho ¾ by’ibihugu biriho ubu bitari bihagarariwe bituma izi nzego zombi zitabasha gutanga ibisubizo bihamye ku bibazo byugarije ibihugu byinshi muri iki gihe.
Guterres asanga iyi mikorere itavuguruwe yakomeza ahubwo kongera ubusumbane hagati y’ibihugu.
Yatanze urugero rw’aho nko muri 2021 ikigenga mpuzamahanga cy’imari FMI cyatanze amafaranga yo kuzahura ubukungu hakurikijwe imigabane aho muri rusange umuturage w’u Burayi yahawe amafaranga aruta incuro 13 ayahabwe umuturage wo muri Afurika.
Yahamagariye ibihugu byateye imbere kuzirikana ingorane zigaragara mu bihugu byinshi no kugira uruhare mu kubikemura.
Yavuze ko nko muri uyu mwaka wa 2023 habarurwa abaturage bagera kuri miliyoni 750 bicwa n’inzara hirya no hino ku isi.
Antonio Guterres kandi yanakomoje ku kibazo cy’imyenda yugarije ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni asanga kuba ibihugu bikennye bihabwa inguzanyo ku nyungu iri hejuru y’iy’ibihugu bikize ari kimwe mu bituma ibi bihugu bitabasha kwigobotora ubukene.
Yagaragaje ko byinshi mu bihugu bya Afurika bitakaza amafaranga menshi mu kwishyura imyenda aho kuyashora mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage.
Yerekanye kandi ko hafi ibihugu 50 ku isi byageze aho bitakaza ubushobozi bwose bwo kuba byagira imishinga y’iterambere bikora kubera imyenda, kandi hatagize igikorwa uyu mubare w’ibihugu ngo wakomeza kwiyongera.



Panorama
