Dr Leopold Munyakazi yagejewe i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2016, ku mugoroba, saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo (18:40), avanywe uri Leta ya Alabama muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabaga.
Munyakazi w’imyaka 65 y’amavuko ashinjwa kuba yarabaye umwe mu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho afatwa nk’uwabibye ingengabitekerezo yayo, cyane cyane aho avuka i Kirwa, mu murenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi, mu ntara y’Amajyepfo.
Indege ikigera ku butaka, Munyakazi yagumyemo nk’iminota 20 aho yari arinzwe n’Abanyamerika biteguraga kumuhererekanya n’abapolisi b’u Rwanda.
Munyakazi yashyikirijwe abapolisi b’u Rwanda, hari ACP Tony Kulamba, uyobora ishami rya Interpol muri Polisi y’u Rwanda . Hari kandi uyobora ishami rishinzwe gushakisha abakoze Jenoside baba hanze y’u Rwanda (GFTU) Jean Bosco Siboyintore, n’abahagarariye Ambasade y’Amerika mu Rwanda.
Yahise ajyanwa mu cyumba abonaniramo n’zamwunganira hakurikijwe amategeko n’uburenganzira bwe mbere y’uko atangira guhatwa ibibazo n’ubugenzacyaha. Bitenijwe ko amara iminsi itanu mu maboko y’ubugenzacyaha muri Sitasiyo ya Polisi ku Kicukiro, hanyuma agashyikirizwa ubugenzacyaha.
Avuga kuri uku koherezwa , ACP Kulamba yagize ati “Aba ari ikibazo cy’igihe kugira ngo ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside wihishe ubutabera afatwe nk’uko byagenze kuri Munyakazi. Ntituzahwema kubahiga aho bari hose.”
Munyakazi yoherejwe nyuma y’igihe kirekire ashakisha ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika .
Ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mbere y’uko ashyikirizwa ubushinjacyaha , igihe cyitazarenga iminsi itanu nk’uko biteganywa n’itegeko.
Nk’uko impapuro zikubiyemo ibyo ashinjwa zibigaragaza, uwahoze ari umunyamabanga w’Urugaga rw’Abakozi CESTRAR n’umwarimu wa Kaminuza akekwaho kugira uruhare, ubufatanyacyaha, ubwicanyi no kwibasira inyoko muntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yigeze gufatwa, nyuma aza kurekurwa by’agateganyo, aho yahise ahungira muri Amerika.
Munyakazi ashinjwa kuba umwe mu mpuguke zari mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda bacengeje ku mugaragaro ingengabitekerezo yahezaga Abatutsi mu mashuri no mu kazi.
Umuvugizi w’ Ubushinjacyaha bukuru Faustin Nkusi yagize ati “Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mugabo yafatanyije na Burugumesitiri Mbarubukeye Jean mu gushishikariza abantu kurimbura Abatutsi muri Kayenzi, mu karere ka Kamonyi iki gihe, aho yategetse Interahamwe guhiga Umututsi aho ari hose…”
Munyakazi kandi akekwaho gutera inkunga y’ibitekerezo by’ubutagondwa ubutegetsi bubi bwariho, byaganishaga mu gutegura Jenoside yafatwaga nk’igisubizo cya nyuma cy’ikibazo cya politiki, nk’uko impapuro zimushinja zibigaragaza.
Hari n’aho zigaragaza ko Munyakazi yabwiye Interahamwe ko zigomba kwitandukanya n’Abatutsi zambara amakoma; nyuma bakigabanyamo kabiri , aho na Munyakazi ubwe ngo yagaragaye mu gice cyagiye kwica uwitwa Felicien Ugirashebuja.
Nkusi akomeza agira ati “Twiyemeje kuzamuha ubutabera nyabwo nk’uko amategeko abiteganya…urubanza rwe ruzabera mu karere ka Muhanga aho bivugwa ko yakoreye ibyaha.”
Nkusi yongeraho ko Dr Munyakazi aramutse atemeye umwunganira mu mategeko azahabwa, afite uburenganzira bwo kwishakira uwe aziyishyurira, kuko bamuha urutonde rwabo agahitamo uwo ashaka.
Guhera mu 2005, Amerika imaze kohereza bane bakekwahoibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi aribo Enos Kagaba, Jean Marie Vianney Mudahinyuka alias Zuzu, Marie Claire Mukeshimana na Munyakazi.
Kugeza ubu, u Rwanda rwashyize hanze impapuro 600 ku isi hose zo gufata abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bake muri bo ni bo bamaze gufatwa.
Panorama

Dr Leopold Munyakazi amanurwa mu ndege yari imuzanye ngo ashyikirizwe Polisi y’u Rwanda. (Ifoto/igihe.com)
