Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2024 yashyizeho abasenateri bane barimo na Dr. Usta Kaitesi wahoze ari Umukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB. Abandi Perezida Kagame yagize abasenateri ni Dr. François Xavier Kalinda wari usanzwe ari Perezida wa Sena muri manda ishize, Solina Nyirahabimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko ariko uyu mwanya ukaba utaragarutse muri Guverinoma nshya; hari kandi na Bibiane Gahamanyi Mbaye.




