Biteganijwe ko M23 igomba guhagarika imirwano guhera uyu munsi kuwa kabiri saa sita. Ibi byatangajwe n’abayobozi ba Angola bahuza Kinshasa na Kigali.
Perezida wa Angola, João Lourenco, ku wa 17 Gashyantare 2023, nyuma y’inama nto y’amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari yabereye i Addis Abeba yihaye inshingano yo kuganira ku buryo butaziguye n’ubuyobozi bwa M23 hagamijwe guteza imbere inzira y’amahoro.
Kugeza mu mpera z’umwaka ushize, ibiganiro byari hagati ya Kinshasa na Kigali biyobowe na Angola, Burundi na Kenya. Hagati aho, umubano hagati ya Perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame warushijeho kurangwa no kutavuga rumwe ku ntambara iri muri Kivu y’Amajyaruguru, ibyo bibangamira inzira y’amahoro.
Kuva muri Mutarama 2023, abahuza bo mu karere binjiye mu buryo bwo kuganira na M23. Ubwa mbere, ku ya 12 Mutarama 2023, habaye inama i Mombassa, muri Kenya, hagati ya Uhuru Kenyatta, umuhuza washyizweho n’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC), hamwe n’intumwa za M23 ziyobowe na perezida wayo Bertrand Bisimwa.
Abayobozi b’uyu mutwe bari bemeye gusubira inyuma no guhagarika imirwano ariko Leta ya Kinshasa ibigizemo uruhare ni ukuvuga ikemera ko baganira bagasasa inzobe.
Icyo gihe abarwanyi ba M23 bari basabwe kurekura Rumangabo hanyuma ikava muri Kishishe, nk’uko byatangajwe n’ingabo z’akarere. Nta kintu cyakozwe.
Ubwo buryo bumwe bwemejwe n’inama nto y’amahoro n’umutekano i Addis Abeba. Kuri iyi nshuro, ni João Lourenco washyizweho kugirango aganire na M23.
Gusa, umunsi umwe mbere y’ uko imirwano ihagarare ndetse na M23 itangire kubahiriza gahunda yo gusubira inyuma hagiye havugwa imirwano ikomeye mu turere tumwe na tumwe twa Masisi na Rutshuru.
Ubwo yari i Kinshasa, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yari yatangaje ko ibihano bishobora kuzafatirwa U Rwanda cyangwa se M23 mu gihe hatabayeho kubahiriza umugambi w’amahoro.
Gaston Rwaka
Naomy Rusenga
March 13, 2023 at 08:58
IMIRWANO IGIYE GUHINDURA ISURA KUKO eac na angola byivanze n’ irondo ry’ ibisambo
Ntsienne
March 13, 2023 at 09:00
nago nk’ uko umuturage agiye kurushaho kuhagorerwa abanyir’ ukuzana amatiku bigaramiye