Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC ibaye umunyamuryango wa 7 wa EAC. DRC imaze kwakirwa mu nama ya 19 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, inama yanitabiriwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Ku ya 8 Kamena 2019, nibwo ubusabe bwa DRC bwatangiye ubwo Perezida Felix Tshisekedi, yandikiraga Perezida wa EAC icyo gihe yari Perezida Paul Kagame, amugaragariza ko igihugu cye cyifuza kuba umunyamuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Tariki ya 11 Gashyantare 2022, abanyamuryango ba EAC binjije iki gihugu muri uyu muryango
Muri iyi nama ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu ari nayo yakiriwemo DRC, Perezida Paul Kagame yagize ati” “U Rwanda rushyigikiye ko DRC yinjira mu karere kandi rwiteguye kugira uruhare mu gushyigikira DRC muri EAC”
Bamwe mu bakongomani bagaragaje ibyishimo batewe no kwinjira muri uyu muryango kuri iki gihugu.
Umwe yagize ati “Biranshimishije cyane kuko harimo amahirwe yo kutishyura viza mbere twishyuraga tujya muri Kenya tukishyura tujya Tanzaniya no muri Uganda ariko ubwo twinjiye muri Afurika y’Iburasirazuba ntituzongera kwishyura Viza yadusabaga amadorali 50 mu mezi atatu ikindi ntituzongera kwishyura amahoro ya Gasutamo bityo ubucuruzi buzagenda neza kurushaho.”
Undi ati “Njye ndi umwubatsi nzi neza ko ibi bizadufasha mu buryo bwo gukorana n’abandi bo mu Rwanda, Tanzaniya, Uganda n’u Burundi ni inzira nziza yo gushora yo imari nkuko nabo bayishora iwacu ibi bizafasha mu buhahirane bwajyaga bugorana kubera ibibazo byo ku mipaka.”
Nyuma y’uko DRC yinijiye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba ubu uyu muryango uhise ugira abaturage basaga miliyoni 280 bo mu bihugu 7 aribyo U Rwanda, Kenya, Burundi, Sudani y’Epfo,Tanzania, Uganda na DRC.
NSHUNGU RAOUL
