Mu ndirimbo Yubahiriza Igihugu cyacu dukunda cyane, igihugu cyuje ibyiza byinshi harimo imisozi, ubutaka, ibirunga, amashyamba meza n’ibindi. Iyi ndirimbo hari aho igira iti “…umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza…”
Igihugu cy’u Rwanda cyaranzwe n’amateka meza, mbere y’umwaduko w’abazungu na nyuma y’umwaka wa 1994 kugeza uyu munsi. Abanyarwanda, ururimi bavuga ni Ikinyarwanda. Ikinyarwanda ni ururimi ruhuza Abanyarwanda, ni ururimi tutabona ahandi ku Isi. Ikinyarwanda ni umurage ukomeye twahawe na Rurema.
Ikinyarwanda ni umuco, ni imigenzereze, imibanire, imigirire n’imibereho by’Abanyarwanda. Izindi ndimi zikoreshwa mu Rwanda, zaje ziyongera ku Kinyarwanda, kandi zimakaza umuco w’aho zikomoka.
Ibihugu byateye imbere haba ibyo ku mugabane w’u Burayi, Aziya n’ahandi, iterambere ryabo ryubakiye ku rurimi rwabo kavukire. Iteka usanga muri ibyo bihugu ibitabo bakoresha haba mu nzego za Leta, Abikorera, mu mashuri ibyinshi biba biri mu rurimi rwabo kavukire.
Ntawabura gushimira ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika bihesha agaciro ururimi rwabo kavukire ugasanga bafite ibitabo byinshi byanditse mu ndimi zabo.
Mu Rwanda, Abanditsi b’u Rwanda, twishimira ko muri gahunda zose za Leta haba muri Gahunda y’Igihugu y’impinduramatwara NST1 (National Strategy for Transformation) haba mu cyerekezo cy’u Rwanda 2050 hose hagaragaramo uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo byose bigamije iterambere rirambye ry’Igihugu cyacu. Dushimira cyane Leta ko yashyizeho ikigo kizakomeza gufasha mu kwimakaza uyu muco mwiza aricyo “Inteko y’Umuco”.
Abanditsi turashimira Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye bigena mu ngengo y’Imari yabyo amafaranga yo kugura ibitabo, cyane cyane bagaha agaciro ibitabo byanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Aha twavuga: Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’abandi.
Ntitwabura gushimira cyane Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ko bahesha agaciro ibitabo byanditse mu Kinyarwanda bagateganya ingengo y’imari yo kubigura.
Ntitwabura kuvuga ko hari ibindi bigo bitajya biteganya ingengo y’imari yo kugura ibitabo cyane cyane ibyanditswe n’Abanyarwanda biri mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Mu kuganira nabo zimwe mu mpamvu bagaragaza bavuga ko basomera kuri murandasi, abandi bati ‘si ingenzi’; abandi ugasanga bafite amafaranga yo kugura ibitabo byanditswe mu ndimi z’amahanga gusa batagura ibyanditswe mu Kinyarwanda.
Dukwiriye gukomeza kwizitura imigozi twaziritswe n’abakoroni aho batweretse ko ibyacu byose ko ari ibishenzi, ko ari bibi. Tukareka gukomeza guha intebe umuco w’iwabo, uwacu tukagira uruhare mu kuwutesha agaciro.
Birababaje aho mu mashuri amwe yaba aya Leta ndetse n’ayigenga aho utasanga mu masomero yabo igitabo na kimwe cyanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Mperutse ku jya mu masomero anyuranye y’amashuri makuru na Kaminuza nshakayo igitabo cyanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda ntungurwa no kukibura. Nagerageje kuganiriza abashinzwe Amasomero ariko bambwiye ko Abanyeshuri batabikeneye ko icy’ingenzi ari ukubona ibitabo biri mu murongo w’amasomo yabo. Birababaje!
Ibyo byanteye kwibaza ibibazo byinshi:
1. Ese ko gahunda ya Leta yo gutoza Abana b’u Rwanda, kuba Intore, iri ku nzego zose harimo n’amashuri, bizagenda bite ko nta bitabo bafite mu masomero byuje indangagaciro na Kirazira bifasha Intore z’u Rwanda kurushaho gusobanukirwa?
2. Ese ko n’abafite ingengo y’imari bigurira ibitabo byanditse mu ndimi z’amahanga, ahazaza h’Ikinyarwanda hameze hate?
3. Ese ko nta rundi rurimi ruturanga twe nk’Abanyarwanda rutari Ikinyarwanda aho kutaruha agaciro si ukwihemukira no guhemukira Igihugu?
4. Ese kudaha agaciro ibitabo byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda ntibizaca intege abanditsi bandika mu Kinyarwanda?
Intore ntiganya, Ishaka ibisubizo. Ni byiza ko twese haba Abikorera, Amadini, Imiryango Itari iya Leta, ibigo bya Leta, amashuri yose (abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza) twese duhagurukire hamwe, tujye mu ngamba zo guhesha u Rwanda ishema, dukunda Ikinyarwanda ndetse tunagikundishe abandi cyane cyane Twandika ibitabo ndetse tunagura ibyanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Amasomero yose twe nk’abasomyi nituyasura twishimira ko harimo ibitabo bivuga ku mateka y’u Rwanda yanditswe n’Abanyarwanda kuko Abakoroni bayanditse uko babyifuza, barayagoreka; dusangemo ibitabo bidusubiza ku Isooko byuje indangagaciro na Kirazira n’ibindi.
Turangwe n’iryo shyaka ryo gukunda u Rwanda n’ibirugize. Dukomeze kuzirikana ko dufite umukoro ukomeye wo kubaka u Rwanda binyuze mu guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo. U Rwanda rw’uyu munsi ni igihugu cyabonetse kivuye mu bwitange buhebuje n’ubutwari bw’INKOTANYI babohoye Abanyarwanda bazura u Rwanda. Iteka duhore tuzirikana icyo gihango, ibyo dukora byose tubikorere u Rwanda, duharanire gukomeza kubakira kuri uwo musingi ukomeye twubakiye.
Turashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko niwe sooko tuvomaho iteka adutoza ko dukwiriye gukomeza kwandika ibitabo, tukiyandikira amateka.
Ibi ni ibitekerezo bya Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda
HATEGEKIMANA Richard
E-mail: hategrich@gmail.com
