Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bashishikarizwa kwirinda ibiyobyabwenge ahubwo bagashyira imbaraga mu byo bakora kugira ngo bazagire ahazaza heza hazira kubatwa n’ibiyobyabwenge
Ibi byagarutsweho ubwo muri Groupe Scolaire Officiel de Butare hakorwaga ubukangurambaga bwiswe “Nitwe bireba” bugamije kurwanya ibiyobyabwenge mu banyeshuri n’urbyiruko muri rusange, bwakozwe n’umuryago utari uwa Leta Save Life Foundation Rwanda uhuriyemo abahoze bakoresha ibiyobyabwenge n’abafatanyabikirwa batandukanye.
Akobakunda Beatrice, umunyeshuri witabiriye ubu bukanguramba, avuga ko asobanukiwe byinshi ku biyobyabwenge ndetse n’uko bidindiza uwabikoresheje bikanamwangiza.
Agira ati “Nungutse byinshi muri ibi biganiro twagejejweho n’abantu batandukanye, ngiye gukomeza kwiga nshyizeho umwete, ntego zanjye zizire ibiyobyabwenge.”
Irakoze Gaetan na we witabiriye ubukangurambaga, avuga ko hari byinshi atahanye, agiye kubishyira mu bikorwa we ubwe akajya anashishikariza n’abandi kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge.
Agira ati “Hari ibyo ntarinzi ariko ubu ndasobanukiwe, nzirinda ku buryo ibiyobyabwenge bitazanyangiriza ahazaza.”
Nshimiyimana Alain, Umuvugizi w’umuryango SLF Rwanda, avuga ko uyu muryango bawushinze nk’abahuriye muri Isange Rehabilitation Center, barakoreshaga ibiyobyabwenge kugira ngo bashishikarize urubyiruko kubyirinda.
Agira ati “Twabonye umusanzu twatanga ari ukujya duhugura urubyiruko, by’umwihariko ku bibi byo gukoresha ibiyobyabwenge n’uko bidindiza uwabikoresheje, kuko hari abo twasangiraga baje no muri Isange ntibacyira.”
Umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo, Kayitare Constantin, avuga ko urubyiruko rukwiye kwirinda ibiyobyabwenge ruzirikana ahazaza n’iterambere ryarwo.
Agira ati “Ntiwazaba umuyobozi ngo uzadusimbure cyangwa ngo ube undi muntu w’ingirakamaro warabaswe n’ibiyobyabwenge, mubyirinde mwige mushyizeho umwete, muzaba abantu bakomeye biteje imbere.”
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe zigira inama abatarakoresha ibiyobyabwenge kubyirinda kuko bibata umuntu.
Niyongombwa Jean Marie Aimee Pacifique agira ati “Iyo unyoye ibiyobyabwenge, urugero urumogi, birakubata ukaba utakora ikindi cyaguteza imbere utararubona, ukadindira muri byose, umuntu utaranywa ikiyobyabwenge acyirinde.”
Ubukangurambaga “Nitwe bireba” bukorwa mu mashuri bwateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “ Twite ku buzima bwo mu mutwe, twirinda ibiyobyabenge kuko byangiza ubuzima, birashoboka kubyirinda, dukumira ikwirakwizwa ryabyo, twita kubabaswe n’ibiyobyabwenge kandi bagakira”.
Ibi biganiro bibaye muri iri shuri ryisumbuye mu gihe mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara urubyiruko rufatirwa mu gukoresha ibiyobyabwenge rukiri ku ntebe y’ishuri ndetse n’urwadindiye mu ngeri zitandukanye z’iterambere kubera gukoresha ibiyobyabwenge nk’urumogi n’ibindi kuri ubu rwicuza
Hagaragara kandi ikibazo cy’uko kuvurwa ku babaswe n’ibiyobyabwenge bigihenze bikaba bitanishingirwa n’ubwishingizi bw’indwara buri mu Rwanda.











Rukundo Eroge
