Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ejo ndaba ndi Perezida w’u Rwanda _Dr Frank Habineza

Dr Frank Habineza, umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2017, watanzwe n’ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda yavuze ko kuri uyu wa 05 Kanama 2017 azaba ari Perezida w’u Rwanda kuko yizeye gutsinda amatora ku kigero cya 70%.

Yabitangaje nyuma yo gutora kuri uyu wa 04 Kanama 2017 (Umunsi w’amatora ku banyarwanda baba mu Rwanda). Yatoreye mu Kagari ka Bibare, mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo kuri site ya G.S Kimironko.

Yavuze ko ntakabuza akurikije icyizere yabonye abaturage bamugirira aho yanyuze hose, aya matora aza kuyatsinda kuri 70%.

Ati: “Njyewe nkuko nabivuze nkurikije icyizere abanyarwanda bangiriye aho naciye hose ari mu nzira, ari ku mihanda, ari mu baturage, numva rwose aya matora turi buyatsindire kuri 70%, turabigeraho rwose ntakabuza.”

“…….Icyizere rwose kirahari kiruzuye, kuko twabonye abantu benshi cyane badushyigikiye mu Rwanda. Abantu benshi barifuza impinduka ya Demukarasi, barifuza kubona umuperezida mushyashya, abantu benshi baratubwiye bati rwose imyaka 23 ni myinshi dukeneye impinduka dukeneye umuyobozi mushyashya, turizera yuko turi butsinde 70%.”

Abajijwe imigambi afite ku bijyanye n’akazi azakora naramuka adatsinze amatora yavuze ko nta kandi kazi ateganya kugeza ubu uretse kuba Perezida w’u Rwanda bitarenze ejo.

Ati “Ejo ndaba ndi Perezida w’u Rwanda, ndetse muri iri joro turara dutsinze kandi cyane.”

Nubwo yavuze ko habayeho imbogamizi nyinshi mu kwiyamamaza ndetse hakaba hari n’indorerezi z’ishyaka zabanje gukumirwa zigeze kuri site z’itora, yavuze ko imbogamizi zisanzwe mu buzima kandi zigakemuka, bityo ngo nta cyamubuza kwemera ibizava mu matora naramuka aciye mu mucyo no mu bwisanzure.

Ati “Imbogamizi zihoraho kandi zigakemuka kandi twavuganye na komisiyo y’igihugu y’amatora barimo kugenda babikemura. Hario abarimo kwitwaza ko impapuro twahaye abantu bacu ari fotokopi ariko nababwiye yuko ari njyewe warusinye kandi ntabwo nari gusinya impapuro 500 zose icya rimwe, twakozemo fotokopi sinyatire ni iyanjye na kashe ni iy’ishyaka, rero bareka abantu bacu bakurikirane amatora. Niba amatora ari buce mu mucyo no mu bwisanzure ibyavuye mu matora turabyemera!”

Abanyarwanda baba mu Rwanda bari mu matora kuri uyu wa 04 Kanama mu gihe ababa mu mahanga bo bayavuyemo kuri uyu wa 03 Kanama 2017.

Dr Frank Habineza ahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora na Paul Kagame usanzwe ari Perezida w’u rwanda watanzwe n’umuryango FPR-Inkotanyi ndetse na Philipe Mpayimana, umukandida wigenga muri aya matora.

Makuruki.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities