Amakuru akomeje gucaracara aravuga ko Evode Imena wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo kamere ubu abarizwa mu maboko y’ubutabera, kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize.
Amakuru dukesha igihe.com avuga ko Evode Imena afunganywe n’abandi bayobozi bakoraga mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo kamere (RNRA), biravugwa ko batawe muri yombi bakurikiranyweho uburiganya bufitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro’.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yatangarije Izuba Rirashe ko uyu mugabo ari mu bugenzecyaha bwa Polisi.
Yagize ati “Akurikiranweho kuba mu mirimo yari ashinzwe yaragiye atanga ibyangombwa bikagaragara ko harimo icyenewabo n’itoneshwa n’ubucuti.”
ACP Badege akomeza avuga bakiri mu iperereza ry’ibanze ku buryo ngo yamenyekane amakuru arambuye mbere y’uko idosiye ye igezwa mu Bushinjacyaha.
Evode Imena yinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda mu 2013 afite imyaka 28 y’amavuko. Icyo gihe yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Ministeri y’umutungo kamere.
Yavuye muri Guverinoma ubwo Perezida Kagame yakoraga impinduka mu Ukwakira 2016.
Panorama