Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY), ku wa gatatau tariki ya 30 Kanama 2017, ryakiriye impano y’amagare ya siporo n’ibindi bikoresho byose bifite agaciro ka Miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda, byatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Bubiligi.
Iyi mpano yatanzwe mu rwego rw’umubano usanzwe uri hagati y’amashyirahamwe yombi nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono umwaka ushize.
Nk’uko tubikesha Ruhago yacu, iyi mpano irimo amagare atandatu mashya n’ibikoresho byayo byuzuye hamwe n’amakaderi (cadres) 16 byose bifite agaciro k’ama euros 65.000, angana na miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uretse ibi bikoresho, iri shyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi, ryatanze imyenda 644 irimo iyo gukina no gukoresha imyitozo ku bagabo n’abagore.
Uretse inkunga y’ibikoresho, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi ryemereye Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda kuzarifasha mu biganiro n’inganda zo mu Bubiligi zikora imyenda n’ibikoresho by’amagare, kugira ngo u Rwanda rubigure ku giciro cyiza.
Rwabusaza Thierry, Umunyamabanga mukuru wa FERWACY yagarutse ku kamaro k’uyu mubano hagati y’amashyirahamwe yombi, ubwo yaganiraga n’ushinzwe itangazamakuru muri iryo shyirahamwe.
“Aya ni amasezerano azagirira amashyirahamwe yombi akamaro kandi azakomeza kugeza igihe azagera no ku bindi bikorwa birenze ibi. Amasezerano yasinywe umwaka ushize yavuguruwe (Addendum au MOU) kugira ngo azatugeze ku ntego zifatika. Twumvikanye ko buri mwaka azajya aganirwaho mu rwego rwo kunoza ibikorwa bitandukanye biyakubiyemo hagamijwe iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda.”
Ku rundi ruhande Tom Van Damme, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi, yatangaje ko ari ishema ku Bubiligi kugirana amasezerano n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, kuko ari ishyirahamwe rifite icyerekezo mu guteza umukino w’amagare mu Rwanda no muri Afurika.
Muri aya masezerano biteganyijwe ko u Rwanda ruzafasha abakinnyi b’Ababiligi, cyane cyane abashaka kwitwara neza mu guterera (grimpeurs), hamwe n’abakina umukino wa BMX bagacumbikirwa mu kigo cya Africa Rising Cycling Center kiri i Musanze.
Panorama

Rwabusaza Thierry, Umunyamabanga mukuru wa FERWACY na Tom Van Damme,umuyobozi w’ishyrahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi (Photo/Courtesy)
