Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda_FERWAFA, ryatumije abayobozi b’amakipe mu byiciro byombi, abagore n’abagabo; ngo higwe uburyo bwo gushyiraho ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 muri ruhago.
Ku itariki ya 30 Ukuboza 2021, ni bwo Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo, rishyiraho amabwiriza agenga ibikorwa bya Siporo. Ibyemezo byari birimo ko amarushanwa n’ibikorwa by’imyitozo bya za ‘clubs’ bihita bihagaraga, mu gihe cy’ukwezi.
FERWAFA yatumije inama, igomba kwigirwamo uburyo hafatwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, mu marushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe. Iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa kabiri, tariki ya 04 Mutarama 2022, ikaba ku isaha ya saa kumi mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Sadate Munyakazi wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sport, yatanze igitekerezo cya zimwe mu ngamba zashyirwaho, maze amarushanwa agasubukurwa n’abafana bagaruka ku bibuga.
yagize ati “Miliyoni zisanga 7 zimaze gukingirwa, Stades kwakira 50% by’ubushobozi zisanganwe, gukaraba intoki neza, kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, kuba warakingiwe inkingo zombi, kuba dufite ‘Youth Volunteers’ bahagije; izi mbona zaba ingamba, ubundi umufana akagaruka kuri Stade.”
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore, aherutse gutangaza ko ingamba zo guhagarika amarushanwa ya siporo zigomba kumara ukwezi; ndetse ko bishobotse amashyirahamwe agafata ingamba ziboneye, iki gihe gishobora kugabanywa.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru w’abagabo, yari yatangiye ku wa 30 Ukwakira 2021, ihagaritswe igeze ku munsi wa 11, aho Kiyovu Sports yari iyoboye n’amanota 24, irusha inota rimwe gusa APR FC ifite Ibirarane 2.
Nshungu Raoul