Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

FERWAFA irateganya irushanwa ngarukamwaka ryo Kwibuka

Muhire Henry Brulart, Umunyabanga wa FERWAFA

Abanyarwanda n’inshuti zabo bari mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 28, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho guhera ku itariki 7 kuzageza ku ya 13 Mata 2022, hunamirwa abarenga miliyoni bambuwe ubuzima, bari mu nzego zitandukanye.

Umupira w’amaguru ni rumwe mu nzego zabuze abari abakunzi ba siporo, abayobozi, abafana n’abandi bari bafite aho bahurira na wo.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda_FERWAFA, nk’urwego rukuru ruhagarariye umupira w’amaguru mu mpuzamashyirahamwe ku rwego rw’isi n’umugabane wa Afurika, rutegura irushanwa ngarukamwaka ryo Kwibuka abahoze bakora iyi siporo, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuba umupira w’amaguru uhuza benshi, byorohera abafite ubukangurambaga kuba babinyuza mu mikino yawo, bityo ubutumwa bugatambuka mu buryo bworoshye.

Amashyirahamwe n’Inzego zitandukanye mu Rwanda, bagira gahunda ngarukamwaka yo kwibuka abari abakozi, abayobozi n’abandi bari bafite aho bahurira na bo, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

FERWAFA ni rimwe mu mashyirahamwe akorera mu Rwanda, atagira ibikorwa ngarukamwaka byihariye byo kwibuka, kuko gahunda iheruka yabaye mu mwaka wa 2017.

Umunyabanga wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart yavuze ko imbogamizi zabayeho mu myaka ishize, ari uko hatagiye habaho gahunda yo kunoza ingengabihe z’amarushanwa, ku buryo hanashyirwamo irushanwa ryo kwibuka.

Agira ati “Muri rusange ntabwo ari uko FERWAFA yirengagiza irushanwa ryo kwibuka, ahubwo biterwa n’imipangire iba itaranogejwe mbere, kugira ngo mu ngengabihe y’amarushanwa hashyirwemo uwo mwanya. Uyu mwaka bizakorwa mu buryo butari ubwo kugira irushanwa ryihariye, ahubwo bikorerwe mu yandi marushanwa dufite, yaba shampiyona y’igikombe cy’amahoro; Umwaka utaha w’imikino, irushanwa ryo kwibuka duteganya ko rizaba mu buryo buzabanza kuganirwaho n’inzego zose bireba, ariko rizaba.”

Muhire Henry Brulart avuga ko mu gihe shampiyona izaba igarutse, bateganya ko hajya hafatwa umunota wo kwibuka, ndetse hakanarebwa uburyo hajya hambarwa ikirango cyo kwibuka.

FERWAFA, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, riheruka gahunda yo kwibuka mu 2017, ubwo ikipe y’Igihugu (Amavubi) y’abakuru yakiraga iya Maroc y’abatarengeje imyaka 23, mu mukino wabahurije i Kigali.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.