Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze gutangaza urutonde rw’abatoza basabye gutoza Amavubi, barimo Stephen Constantine wigeze gutoza iyo kipe y’Igihugu mu myaka yashize.
Mu gihe mu minsi ishize FERWAFA yatangaje ko umutoza Mashami Vincent atazongererwa amasezerano, abatoza batandukanye batangiye kwandika basaba gutoza Amavubi. Muri abo batoza batangajwe harimo Umufaransa Alain Giresse wabaye Umutoza Mukuru wa Mali, Tunisia na Senegal. Harimo kandi Sunday Oliseh watoje Nigeria mu 2015.
Umufaransa Sebastian Migne watoje Kenya na Guinea Equatorial nawe ari mu basabye akazi cyo kimwe na Tony Hernandez ukomoka muri Espagne usanzwe ari Umutoza Mukuru wa Mukura VS.
Hossam Mohamed El Badry wamaze imyaka ibiri ari umutoza wa Misiri nawe ari kuri urwo rutonde cyo kimwe na Ivan Hasek watoje Al-Hilal. Arena Gugliermo na Noel Tossi nibo bafite amazina atazwi cyane mu mupira wo muri Afurika bari kuri uru rutonde.
Uwatunguranye ni Stephane Constantine, watoje Amavubi mu 2014 akegura mu 2015.

Abakandida ku mwanya wo gutoza Amavubi:
Alain Giresse (u Bufaransa)
Sunday Oliseh (Nigeria)
Sebastian Migne (u Bufaransa)
Tony Hernandez (Espagne)
Gabriel Alegandro Burstein (Argentine)
Hossam Mohamed El Badry (Egypt)
Ivan Hasek (CZEK)
Arena Gugliermo (u Busuwisi)
Stephane Constantine
Noel Tossi (u Bufaransa)
NKUBIRI B. Robert
