Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

FERWAFA yatangaje urutonde rw’abahatanira gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze gutangaza urutonde rw’abatoza basabye gutoza Amavubi, barimo Stephen Constantine wigeze gutoza iyo kipe y’Igihugu mu myaka yashize.

Mu gihe mu minsi ishize FERWAFA yatangaje ko umutoza Mashami Vincent atazongererwa amasezerano, abatoza batandukanye batangiye kwandika basaba gutoza Amavubi. Muri abo batoza batangajwe harimo Umufaransa Alain Giresse wabaye Umutoza Mukuru wa Mali, Tunisia na Senegal. Harimo kandi Sunday Oliseh watoje Nigeria mu 2015.

Umufaransa Sebastian Migne watoje Kenya na Guinea Equatorial nawe ari mu basabye akazi cyo kimwe na Tony Hernandez ukomoka muri Espagne usanzwe ari Umutoza Mukuru wa Mukura VS.

Hossam Mohamed El Badry wamaze imyaka ibiri ari umutoza wa Misiri nawe ari kuri urwo rutonde cyo kimwe na Ivan Hasek watoje Al-Hilal. Arena Gugliermo na Noel Tossi nibo bafite amazina atazwi cyane mu mupira wo muri Afurika bari kuri uru rutonde.

Uwatunguranye ni Stephane Constantine, watoje Amavubi mu 2014 akegura mu 2015.

Stephane Constantine, wigeze gutoza AMAVUBI

Abakandida ku mwanya wo gutoza Amavubi:

Alain Giresse (u Bufaransa)
Sunday Oliseh (Nigeria)
Sebastian Migne (u Bufaransa)
Tony Hernandez (Espagne)
Gabriel Alegandro Burstein (Argentine)
Hossam Mohamed El Badry (Egypt)
Ivan Hasek (CZEK)
Arena Gugliermo (u Busuwisi)
Stephane Constantine
Noel Tossi (u Bufaransa)

NKUBIRI B. Robert

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.