Panorama Sports
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryirukanye abasifuzi bane barimo Amida Hemedi, Mbarutse Djihad na Uwimana Ally.
FERWAFA ishingiye kuri Raporo za komisiyo y’imisifurire yabwiye aba basifuzi ko ibirukanye mu basifuzi bayo kubera imyitwarire idahwitse no kurenga ku ndangagaciro zikabaye ziranga umusifuzi mu Rwanda.
Uko bigaragara aba bose binyuze mu ma baruwa bandikiwe n’ubuyobozi bwa FERWAFA tariki ya 5 Gicurasi 2025, birukanywe kubera ibyemezo by’inama ya komisiyo y’imisifurire yateranye ku wa 16 Ukuboza 2024. Aba bahamwa n’amakosa arimo kugena uko umukino uri bugende bizwi nka “Match fixing”.
Uwitwa Uwimana Ally we uzira ibigendanye no gutega ku mikino, nk’uko ibaruwa yandikiwe na FERWAFA iragira iti ”Kubera imyitwarire yawe itari myiza itajyanye n’indangagaciro z’abasifuzi aho wowe ubwawe wiyemereye ko washishikarije abasifuzi gukora betting ku mikino bagomba gusifura, nkwandikiye nkumenyesha ko utakiri mu basifuzi ba FERWAFA .”
Usibye uyu Uwimana bandi birukanywe bararegwa guhuza abasifuzi n’abakora macth fixing.
Abakurikiranira hafi Ruhago y’u Rwanda bakomeza kugaruka ku kibazo cy’imisifurire,aho usanga ibiva ku bibuga buri munsi biba bitavuga rumwe,abafana bemeza aba aribo akenshi bagena uko umukino urangira. Ibyo bigendana na Ruswa itangwa n’amakipe cyangwa abasifuzi bo bagakora betting.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Camarade Adolphe
