Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

FERWAFA yiseguye ku baguze amatike ntibarebe umukino w’u Rwanda na Nigeria

Abafana bamwe bari hanze ya Stade Amahoro abandi bajya mu tubari kureberayo umukino babuze uko binjira

Panorama

Nyuma y’uko hari abaguze amatike yo kureba umukino wahuje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) n’iya Nigeria (Super Eagles) ariko ntibabone uko binjira muri Stade Amahoro, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda -FERWAFA, ryabiseguyeho ribizeza kuzareba uzahuza u Rwanda aa Lesotho ku wa kabiri tariki ya 25 Werurwe 2025 batishyuye andi mafaranga.

Ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025, ni bwo Amavubi yatsinzwe na Super Eagles ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026. Uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro, witabirwa n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame n’Umufasha we Jeannette Kagame. Kubera ko ubwitabire bw’abantu benshi bazanywe n’Umujyi wa Kigali kandi bakinjira batishyuye, hari abaguze amatike ariko ntibabona uko binjira kubera ko Stade yuzuye batarahagera.

Nyuma y’umukino, FERWAFA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo na X yahoze yitwa Twitter, yiseguye ku batashoboye kwinjira muri Stade ngo barebe umukino kandi bari baguze amatike, ntibanakerewe kwinjira.

FERWAFA yatangaje ko abaguze amatike ntibashobore kwinjira, bazayinjiriraho ku mukino u Rwanda ruzaba rwakiriye Lesotho ku wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe 2025.

Abanyarwanda baje gushyigikira Amavubi, bashimiwe ku murindi wabo batiza ikipe y’Igihugu igihe iri mu kibuga, basabwa kuzagaruka ku mukino utaha uzahuza u Rwanda na Lesotho.

Super Eagles, yahise igira amanota atandatu, mu gihe Amavubi afite arindwi akaba ku mwanya wa gatatu avuye ku wa mbere yari amazeho igihe muri iri tsinda.

Stade amahoro yari yuzuye nta hantu na hamwe hasigaye hatari abafana

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities