Abagize group ya Fine Gospel baravuga ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi z’Itorero zubaka. Muri iki gitaramo hiteguwemo gutangira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.
Abagize itsinda rya FINE Gospel (Fine Gospel Group) babateguriye igitaramo kidasanzwe cyo guhimbaza Imana gifite intego yo kwibutsa urubyiruko ko ari imbaraga z’igihugu kandi z’itorero zubaka. Iki gitaramo giteganijwe kuba tariki ya 14 Ukwakira 2018 i Masizi muri Mont Carmel Celebration Center kuva saa saba z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (13h-18h).
Iki gitaramo kizaba kirimo n’abahanzi n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana, harimo Injiri bora, Danny MUTABAZI, Eric Nizigiyimana, Caleb Josua Iradukunda ndetse na Tuyishime Sabrine.
Group ya Fine Gospel yashinzwe muri Kanama 2018, ikaba imaze kugira abanyamuryango basaga 200 bahurijwe n’urubuga rwa WatsApp, ariko hari n’abandi bataba kuri urwo ariko baba muri group. Iyi group yashinzwe ivuye mu bakunzi bikiganiro fine gospel show gitambuka kuri 93.1 fine fm.
BAHIZI Innocent ari na we muyobozi w’iyi group avuga ko igamije kuvuga ubutumwa bwiza mu magambo no mu bikorwa harimo gufasha abatishoboye mu bikorwa byo kubaremera ndetse no gusura abarwayi kwa muganga.
Aratangaza ko kandi kuri ubu bateguye igitaramo kidasanzwe kizaba kigamije kwibutsa urubyiruko gukoresha imbaraga zarwo mu gukora ibikorwa by’urukundo ndetse aha muri iki gitaramo iyi gourp izanatangiramo ubwisungane mu kwivuza.
Akomeza avuga ko iki Atari cyo gikora cyonyine bakoze kuko na nyuma y’aha bazakomeza gukora ibindi bikorwa nk’ibi.
Abantu bose baratumiwe kuko kwinjira nta kindi bisaba uretse kuhagera gusa.
Panorama