Umuli Foundation ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe ni Jimmy Mulisa, umutoza wungirije w’ikipe Amavubi, nyuma y’uko azi aho siporo yamugejeje. Yashinze Fondasiyo ifasha abana batandukanye harimo abo ku muhanda bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, abashyira hamwe arabatoza, ubu bafite ikipe irimo abahungu n’abakobwa ubu bamaze kwitabira imikino itandukanye.
Umuli Foundation ifite ibikorwa bitandukanye bishyigikira imibereho myiza y’aba bana n’imiryango baturukamo. Ibikorwa byinganjemo ibyo gutanga ubumenyi rusange ku buzima n’imibereho myiza mu buryo bwo kwiteza imbere.
Jimmy Mulisa yabonye ubushobozi muri aba bana, maze ashyiraho urufatiro rwo kuzamura impano zabo biciye muri siporo. Umuli Foundation yibanze ku bice bibiri by’ingenzi birimo Umuri Academy n’ibikorwa rusange by’iterambere. Izi gahunda ntabwo ziteza imbere ubumenyi bw’umupira w’amaguru gusa ahubwo zitanga uburezi, imirire n’ibindi bikorwa rusange biganisha ku iterambere rusange.
Akarere ka Rulindo kafashije Jimmy Mulisa baha ubutaka kuri Umuli Foundation, ku nkunga yatanzwe na Ambasade y’u Budage mu Rwanda. Hatangijwe gahunda yo kwita ku mirire y’abana b’abakinnyi bakiri bato binyuze mu buhinzi.
Iyi gahunda yashyigikiwe n’ababyeyi babo, bashyiraho koperative Umuli Foundation Cooperative, ikora ibikorwa by’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse n’ubworozi mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, ubu yatangiye gutanga umusaruro.
Dusabimana Olive, umwe mu babyeyi akaba ari Umuyobozi wa Koperative Umuli Foundation Cooperative, agira ati “bishimisha abana ndetse natwe bikadutera inkunga, iyo dukeneye amafaranga y’ishuri. Imiryango yacu iterwa ishema n’umusaruro abana bacu batugejejeho.”
Imbaraga za fondasiyo zazanye umunezero ku bana kandi ziteza imbere ababyeyi babo. Uyu mubyeyi akomeza agira ati “Abana barishima iyo bakinnye kuko bumva ko bashyigikiwe.”
Icyerekezo cya Jimmy Mulisa kuri Fondasiyo Umuri ni uguhindura ubuzima binyuze muri siporo, umusingi urimo guca ukubiri n’ubukene no guha amahirwe ejo hazaza heza h’urubyiruko, byerekana ko buri mwana afite ubushobozi bwo kugera kure.
Karenzi Queen Rosine