Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

FPR Inkotanyi babyukiye mu matora y’uzahatanira kuyobora igihugu

Aho twashoboye kugera amatora yabaye abatora bajya inyuma y'umukandida (Photo/Panorama)

Uhereye mu midugudu yose, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babyukiye mu gikorwa cyo gushaka abakandida bazabahagarira mu guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Igikorwa cyahereye mu mudugudu, hatorwa abantu babiri bahagarariye umuryango bagomba guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017. Abo babiri muri buri mudugudu batowe n’inteko Rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’umudugudu.

Amatora yo mu mudugudu ahumuje, hakurikiyeho guhatana ku rwego rw’akagari rw’abatsinze amatora ku rwego rw’umudugudu, na ho hagatorwamo abantu babiri bagomba kujya guhatana ku rwego rw’umurenge mu tugari tugize buri murenge.

Babiri bazatsinda muri buri murenge bagomba guhatana ku rwego rw’akarere mu bakandida baturutse mu mirenge igize ako karere, na bo batorwamo babiri bajya guhatana ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Icyagaragaye mu matora yo mu mudugudu ni uko mategeko y’amatora agenga FPR Inkotanyi, umukandida yemerewe kwiyamamariza mu midugudu irenze umwe, icyo gihe aho atari akagira umuhagararira mu mwanya.

Babiri bazaturuka muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali, nibo bazatorwamo abazahatanira kuvamo Umukandida uzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 3 Kanama 2017 ku bazatorera muri Diaspora no ku wa 4 Kanama 2017 ku bazatorera imbere mu gihugu.

Uretse Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR) ryamaze kwemeza umukandida waryo Frank Habineza, FPR Inkotanyi yatangiye amatora uhereye mu mudugudu, ariko amwe mu mashyaka akunze kwifatanya na yo yamaze kugaragaza ko nta wundi mukandida bazatanga, na ho PSD, PL na PPC akunze gutanga abakandida aracyaryumyeho. Ishyaka PS Imberakuri rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho naryo ntacyo riratangaza.

Abandi bamaze kugaragaza ko bazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ni abakandida bigenga barimo umugore umwe.

Panorama

Ahatorerwa hari hateguye neza, abatora nabo bari bafite isuku babukereye (Photo/Panorama)

Ahatorerwa hari hateguye neza, abatora nabo bari bafite isuku babukereye (Photo/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities