Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

France: Muhayimana Claude yasabiwe Igifungo cy’imyaka 15

Mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises), ruherereye mu mugi wa Paris mu Bufaransa, ubushinjacyaha bwasabiye Muhayimana Claude, igifungo cy’imyaka 15. Ni nyuma y’iminsi 18, urubanza aburanishirizwamo ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, rutangijwe.

Ibi byakozwe Urukiko rumaze kumva imyanzuro y’ ubushinjacyaha n’iy’ubwunganizi bwa Muhayimana, kuri uyu wa 15 Ukuboza, 2021.

Hashingiwe ku byo abatangabuhamya banyuranye bamushinjaga mu gihe cyo kubatega amatwi mu Rukiko, Ubushinjacyaha bwabwiye abacamanza ko hamwe n’ibimenyetso bimuhamya icyaha, bamusabira gufungwa imyaka 15.

Mu byo ashinjwa hagarutswe cyane ku modoka yatwaraga, ya ‘Guest House’ ya Kibuye, aho yafashaga Interahamwe kugera aho bagaba ibitero, mu bice bitandukanye.

Me Philippe Meilhac wunganira Muhayimana Claude mu mategeko, we yasabye ko umukiliya we agirwa umwere, ngo kuko nta bubasha yari afite bwo kwanga amabwiriza yo gutwara abicanyi.

Muhayimana washinjijwe n’abatangabuhamya basaga mirongo itanu, bamwe muri bo ndetse na CPCR_Impuzamiryango iharanira Ubutabera n’Inyungu z’Abakotse Jenoside yakorewe Abatutsi; bakomezaga kuvuga ko akwiye guhanishwa igifungo cya burundu.

Ni umwanzuro utakiriwe neza

Binyujijwe mu Miryango nka AVEGA AGAHOZO (Umuryango w’Abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994), Abanya_Karongi, hahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ari na ho Muhayimana Claude yari ari mu gihe cya Jenoside; ntibanyuzwe n’ubusabe bw’ubushinjacyaha.

Umuyobozi wa AVEGA mu Ntara y’Uburengerazuba, Uwimpaye Celestine, yatangaje ko ari ubusabe budashimishije, ukurikije uruhare Muhayimana Claude yagize muri Jenoside.

Agira ati “Muhayimana yakabaye asabirwa igihano cya burundu y’umwihariko, ukurikije uruhare rwe muri Jenoside, nko mu bitero yagiyemo kuri stade Gatwaro, home st Jean n’ahandi. Imyaka 15 rero ni micye cyane, ahubwo urubanza rukwiye kuzasubirwamo, kuko ntitwishimiye buriya busabe; habayeho kubogama.”

Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Karongi, na bwo bugaruka ku gihano Muhayimana yasabiwe, bwatangaje ko kidahagije.

Habarugira Isaac, uhagarariye Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside_IBUKA, yagize ati: “Mu by’ukuri ku ruhande rwa IBUKA kiriya gihano ubushinjacyaha bwasabiye Muhayimana Claude, ntabwo cyadushimishije, kuko ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yaba amaze imyaka ingana gutya, yarakoze icyaha cya Jenoside akaba yidegembya; urebye ukuntu abantu bishwe imyaka 15, ntabwo ihagije yakabaye akubirwa kabiri.”

Muhayimana Claude watangiye kuburanishirizwa mu rubanza rwatangiye ku 22 Ugushyingo 2021, I Paris mu Bufaransa, biteganyijwe ko Urukiko ruzamukatira kuri uyu wa 17 Ukuboza, ari na wo munsi wa nyuma w’urubanza.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities