Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

France: Raporo zitandukanye zerekanye ko Bucyibaruta nta kibazo cy’ubuzima afite

Nyuma y’ubusabe bw’abunganira Bucyibaruta mu rubanza ruri kubera I Paris mu Bufaransa, kuva ku itariki ya 09 Gicurasi 2022, bifuzaga ko ataburana bavuga ko ubuzima bwe butameze neza; raporo zitandukanye zabivuguruje, nk’uko byatangajwe n’inzobere mu by’ubuzima zamukurikiranye.

Aba bunganizi babanje kugaragaza inzitizi z’uko uwo baburanira arwaye, banasaba ko urubanza rwaburizwamo kuko ngo rwatinze!

Umwe mu nzobere yatanze ishusho ku buzima bwa Bucyibaruta, nk’umuntu wuzuye, w’umuhanga, kandi ufite indangagaciro zo kumenya igikwiye; bityo ko nta burwayi budasanzwe afite, ahubwo ko ari umugabo wihagazeho kandi wubaha amategeko.

Avuga ko ibyo bigaragazwa no kuba Bucyibaruta yarubahirije neza ibyo ubutabera bwamusabaga kuva mu 2000, igihe yasaga n’ufungishijwe ijisho, aho yubahirizaga gahunda yahawe nko kujya kwiyanzuza no kwitaba buri cyumweru.

Jean FERRANDI, inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe, we yabwiye Urukiko ko Bucyibaruta ari mutaraga; kubw’ibyo baganiriye. Muri raporo ye avuga ku mateka y’uburanishwa, imirimo yakoze, imiterere ye n’ibindi…  agaragaza ko nta kidasanzwe abona cyamubuza kuburanishwa.

Mu buhamya bwa Agnes AUPETIT, inzobere mu by’imiterere na kamere ya muntu, kandi yabwiye Urukiko ko mu bihe binyuranye yagiye abonanamo na Bucyibaruta ku mu mwaka wa 2005, yasanze ari umuntu wihagazeho.

Ati “Ni umuntu uhora yigengesereye, utamenyereye kwivugaho. Ntagaragaza uburakari, nta mubabaro nta n’agahinda.”

Umwe mu bunganiraga Bucyibaruta mu rubanza, Me Biju-Duval, yavugaga ko umukiriya we afite indwara ikaze ya coronapathie na diyabete yamurenze, ku buryo ngo asabwa kwitera urushinge 2 ku munsi.

Gusa muri uru rubanza ruteganyijwe kuzamara amezi hafi abiri (09 Gicurasi-01 Nyakanga 2022), Urukiko rworohereje Bucyibaruta (w’imyaka 78) mu miburanire, aho amasaha yo kuburana yagizwe 7 ku munsi ndetse akajya aburana yicaye.

Bucyibaruta Laurent uri kuburanishirizwa mu Bufaransa, yatangiye kuhakurikiranwa n’ubutabera guhera mu mwaka wa 2000. Hari nyuma y’imyaka 3 ahageze, nyuma yo guhungira muri Zaire na Repubulika ya Centrafrica.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.