Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gahunda ya Web3.0 Polygon yitezweho kungura byinshi Abahanga mu ikoranabuhanga mu Rwanda

Polygon, umuyoboro wa mbere w’urubuga rwa interineti Web3.0 utavogerwa ukoreshwa na bimwe mu bigo bikomeye ku isi birimo Meta, Stripe, Reddit n’ibindi, ndetse na Xend Finance, banki nkuru ku isi ikoresha amafaranga yo mu ikoranabuhanga, uyu munsi yatangaje umwiherero wa Polygon, uzamara ibyumweru umunani muri gahunda y’ubujyanama hamwe no kwigira hamwe imwe mu mishanga y’ikoranabuhanga (hackathon) muri Afrika.

Umwiherero wa Polygon na Hackathon bizaba ari ubwa mbere bibaye muri sosiyete nyafrika kandi bizafasha abashoramari mu ikoranabuhanga bo mu karere kumenya imikorere ihuriweho ya Polygon hifashishijwe Xend Finance n’ikoranabuhanga rya Polygon.

Umwiherero ugamije gushyira Afurika ku ruhando mpuzamahanga, mu guha abashoramari mu ikoranabuhanga ubumenyi bukenewe mu iterambere ry’ubwirinzi no kutavogerwa, gutanga amafaranga yo kubatera inkunga mu kubashishikariza kugira uruhare mu ruhando rw’ikoranabuhanga, no gutangiza ubujyanama bugamije kugera ku mahirwe yo guterwa inkunga ku bashoramari mu ikoranabuhanga b’indashyikirwa.

Abatoranirijwe gahunda yo gukurikiranwa n’abajyanama baziga uburyo bwo kubaka porogaramu zegerejwe abagenerwabikorwa ku bwirinzi bwa Polygon.

Bizagirwamo uruhare n’abajyanama n’abakemurampaka b’inararibonye barimo Dali Tyagi, Umuyobozi w’itsinda ry’abahanga mu ikoranabuhanga, Steph Orpilla, Injeniyeri w’Ihuriro ry’abahanga mu ikoranabuhanga, Polygon Technology, Shodipo Ayomide, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubuvugizi muri Polygon Technology, Damilare Aregbesola, Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa mu bahanga mu ikoranabuhanga na Prosper Otemuiywa, Uwashinze Eden Life Inc akaba n’inzobere mu ikoranabuhanga. 

Abandi ni Jude Dike, washinze GetEquity, Mayowa Tudonu, Umuhanga mu kwirinda kwinjirirwa mu by’ikoranabuhanga, Shard Labs, Ugochukwu Aronu, Njoku Emmanuel, Uwashinze akaba n’umuyobozi mukuru wa LazerPayand Ugochukwu Aronu, Umuyobozi mukuru wa Xend Finance, hamwe n’abandi.

Uyu mwiherero ntiwakabaye warabashije kuza mugihe cyiza. U Rwanda rumaze kumenyekana nk’igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika, binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga muri byose, bikareshya abashoramari kimwe na ba rwiyemezamirimo bagitangira.

Umwiherero uzaba ugizwe n’ibyumweru bitandatu byo kwiga hamwe n’ibyumweru bibiri byo gukorera hamwe imwe mu mishanga y’ikoranabuhanga aho abitabiriye amahugurwa bagomba kubaka imishinga yegerejwe abagenerwabikorwa kuri gahunda y’ubwirinzi ya Polygon kandi bagahatanira ibihembo bikomeye by’amafaranga n’ubujyanama.

Umwiherero ugamije guhuriza hamwe abahanga mu ikoranabuhanga barenga 2000, bakorana n’imiryango myinshi y’abashoramari mu ikoranabuhanga muri Afurika aribo: u Rwanda, Nijeriya, Kenya, Afrika yepfo na Misiri. Abitabiriye bose bazahabwa impamyabumenyi.

Shodipo Ayomide, Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe ubuvugizi mu bashoramari mu ikoranabuhanga muri Polygon Technology, yagize ati “Muri Afurika hari imbogamizi nyinshi zijyanye n’amikoro. Imwe muri zo ni ihererekanya ry’amafaranga hagati y’ibihugu. Binyuze mu kwigisha uko birinda kwinjirirwa, twizera ko byinshi muri ibi bibazo bishobora gukemurwa hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwirinzi. Usibye ibi, uruhando rw’ubwirinzi narwo ni igice cy’ingenzi cyane mu ikoranabuhanga, bijyanye n’itangwa ry’akazi riri hejuru cyane. Uyu mwiherero ugamije guhugura abanyarwanda hamwe n’abandi bashoramari mu ikoranabuhanga muri Afurika bagahabwa ibikoresho nkenerwa kugira ngo bibahuze n’ayo amahirwe akomeye ari ku isi.”

Ibikorwa bya Polygon birimo urutonde rw’ikoranabuhanga rihanitse ryubatswe kugira ngo ihererekanya ry’amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga (Ethereum) ryihute kandi ribe rihendutse ku bashoramari mu ikoranabuhanga ndetse n’abagenerwabikorwa. Kuko abashoramari n’abahanga mu ikoranabuhanga bashobora kubaka porogaramu nk’izo, ni yo mpamvu intumbero y’uyu mwiherero ari ukubatoza kugira ngo babashe kubikora.

Ugochukwu Aronu, umuyobozi mukuru wa Xend Finance, yagize ati “Nkuko ibikorwaremezo bya Web3 ku bashoramari mu ikoranabuhanga, bikubiyemo uburyo bwo kwishyura amarafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga bwa ‘Application Programming Interface (API)’ hamwe na Wallet Infrastructure, Xend Finance izafasha abashoramari mu ikoranabuhanga bo muri Afurika kugera ku batuye isi binyuze muri gahunda y’ubwirinzi bwa Polygon”.

Uyu mwiherero uzaba ufite ibice bibiri aribyo: Igice cy’Abatangizi hamwe n’igice cy’inzobere. Igice cy’Abatangizi kizibanda ku kumenyekanisha Urubuga Web3. Iki gice kizaba kemerewe kwitabirwa n’abashoramari bakiri bashya mu ikoranabuhanga rya Web3, kandi badafite namba uburambe muri Web3. Uwitwaye neza muri iki cyiciro azegukana amadorari ya America $ 5000, mugihe abakurikiyeho bazabona amadolari ya Amerika 3000 na 2000. Byongeye kandi, imishinga 10 yambere ikurikiyeho buri umwe uzabona amadolari ya Amerika 500.

Ku rundi ruhande, igice cy’inzobere kizibanda ku bumenyi kuri Web3 igezweho, kandi ireba abafite uburambe muri Web3. Umushinga wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu muri iki cyiciro uzahabwa amadolari ya Amerika 10000, 7000 na 5000. Imishinga itatu ya mbere na yo izabona uburyo butaziguye kuri gahunda yihuta ya Polygon (Accelerator Program), kugira ngo irusheho gukurikiranwa no guterwa inkunga, mugihe imishinga 30 ya mbere yindi izahabwa buri umwe amadolari ya Amerika 750.

Hashingiwe ko urwego rw’ubwirinzi mu ikoranabuhanga rukiri hasi muri Afurika, Polygon ibona ubufatanye aribwo buryo bwiza bwo kuruzamura. Yakomeje agira ati “Twifatanije n’imiryango itandukanye y’abashoramari mu ikoranabuhanga nka Web3Bridge, Web3Ladies, n’indi, kugira ngo duhugure kandi tunahindure abashoramari mu ikoranabuhanga b’abanyafurika mo abashoramari mu ikoranabuhanga bakoresha ubwirinzi bwo ku rwego mpuzamahanga, tubaha ubunyamwuga nkenerwa n’inkunga kugira ngo tubahe uburambe nyirizina mu bujyanama. Twakiriye kandi inama zitandukanye muri Afurika kugira ngo tumurikire Abanyafurika ku bijyanye n’uburyo butandukanye bw’ubwirinzi mu ikoranabuhanga rigezweho hubakwa ibigo bikomeye ku mugabane wa Afurika”, nk’uko byatangajwe na Michael Jordan, Umuyobozi w’itsinda rishinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Polygon.

Porogaramu za Polygon zifite inzego z’umutekano wo ku rwego rwo hejuru. Ubwirinzi ni umuyoboro wo ku rwego rwa 2 wubatswe hejuru y’ihererekanya ry’amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga (Ethereum), ku nshingano rukumbi yo gutuma ihererekanya ry’amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga ryihuta kandi rihenduka. Ubwirinzi bwa Polygon bufite urwego rw’umutekano rwizewe mu ihererekanya ry’amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Uko ihererekanya ry’amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga rifite umutekano, niko Polygon iba itekanye. Mu mikoranire hagati ya Polygon na Ethereum, ibibazo byumutekano byitabwaho neza. Ibi bigaragarira mu mubare n’umuvuduko by’imbuga zikomeye nka Instagram, Facebook, Stripe, Adidas, Mercedes Benz, n’izindi zahisemo kubakira ku muyoboro wa Polygon.

“Ejo hazaza koko ni heza. Turabona Urubuga rwa Web3.0 nk’uburyo bwonyine bufite ikoranabuhanga rikwiye mu gukemura ibibazo byinshi by’ubukungu bya Afurika, n’umuyoboro wonyine wafasha Abanyafurika kugera ku bwisanzure mu by’ubukungu”, nk’uko byatangajwe na Dalip Tyagi, Umuyobozi w’itsinda rishinzwe umubano w’abashoramari mu ikoranabuhanga.

“Gukorana na Polygon bituma abahanga mu ikoranabuhanga basanzweho, hamwe n’abashoramari mu ikoranabuhanga bashya muri Afrika yose, babasha kwifashisha imbaraga za gahunda y’ubwirinzi ya polygon n’urusobe rw’ikoranabuhanga rya Xend Finance.”

Kwiyandikisha mu mwiherero, wasura aha  

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities