Connect with us

Hi, what are you looking for?

Uburezi

GAKENKE: Bamwe mu bana bavuye mu ishuri bakeneye inkunga ngo basubire kwiga

Bamwe mu bana bo mu Murenge wa Ruli, mu Karere ka Gakenke, bavuye mu ishuri, barasaba guhabwa ubufasha bagasubira kwiga. Aba bana bavuga ko babitewe n’ubushobozi bucye bw’ababyeyi, aho byabasabye kureka kwiga ahubwo bagashaka ibyo bakora bunganira imiryango yabo.

Iki kibazo cyo kuba ababyeyi b’aba bana badafite ubushobozi, bwo kubabonera amafaranga yo kurya ku ishuri ndetse n’ayo kugura ibikoresho, ni cyo cyatumye ngo bava mu ishuri; ubu bakaba bakora imirimo yo mu rugo iwabo, harimo no guhinga.

Baganira na PANORAMA, mu aba bana harimo n’abari bavuye guhinga, ari ku munsi wo kwiga. Ari na bwo batubwiraga ko nta yandi mahitamo bafite, kuko bashakaga kwiga ariko ubushobozi bukabura.

Ufitumugisha Emeritha, ufite imyaka 15 y’amavuko, avuga ko yari ageze mu mwaka wa 2 w’Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye, ubu akaba yaravuye mu ishuri.

Yagize ati “Mfite imyaka 15, navuye mu ishuri ngeze mu wa kabiri segonderi, kubera ubushobozi bwabaye bucyeya. Nabuze amafaranga yo kwishyura ibyo kurya ku ishuri, ariko mbonye ubushobozi nasubira mu ishuri; Ubu mba mvuye guhinga.”

Akomeza avuga ko yifuza kubona ubufasha bwamusubiza ku ishuri, kuko ababazwa no kuba atiga, ndetse hakaba hari n’abandi bagenzi be bahuje iki kibazo, bacyeneye kuba bose bafashwa.

Ati “Icyifuzo mfite ni uko baduha ubufasha, ngasubira mu ishuri kubera ko birambabaza cyane, nkabura uko nabigenza. Hari n’abandi bana benshi ino aha, na bo bavuye mu ishuri kubera ikibazo cy’ubushobozi bucye; icyo nabasabira ni uko twese twafashwa tugasubira mu ishuri.”

Nyiransabinana Angelique na we avuga ko yagize ikibazo cyo kubura ubushobozi, bw’amafaranga yose akenerwa ngo yige nk’abandi.

Ati “Amafaranga yo kurya ku ishuri n’ay’ibikoresho byarabuze, ubu mba ndi guhinga. Nagarukiye mu mwaka wa mbere segonderi. Mbonye amafaranga y’ishuri, guhinga nabireka ngasubira ku ishuri; Ikifuzo mfite ni uko nafashwa, nkabona amafaranga anjyana ku ishuri.”

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Gakenke, Sinahamagaye Jean de Dieu, avuga ko nta munyeshuri uva mu ishuri kubera kubura amafaranga y’ishuri, kuko hariho uburyo ngo bashobora gufashwamo.

Yagize ati “Ibyo bakubwiye ntabwo ari byo, kuko nta mwana wirukanwa ku ishuri ngo ni uko atatanze amafaranga yo kurya. Udafite ubushobozi, umubyeyi yemerewe kuba yajyana imyaka ku byo yahinze, bigahabwa agaciro bakabivunjamo ayo mafaranga, ndetse n’iyo udafite ibyo bintu, hari Ikigega kiba ku rwego rw’Umurenge, abaturage bandi bafite ibiribwa cyangwa amafaranga barabitanga, ni byo bifasha abo bana badafite ubushobozi ku ishuri. Ntabahari bavuye mu ishuri, kubera ‘School fees’.”

Gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kubafasha kwiga neza, no kongera ireme ry’uburezi. N’ubwo yashyizweho ariko hari bamwe mu bana bavuye mu ishuri, bakomeje kugaragaza ko ari ukubura ubushobozi bwo kwishyura amafaranga asabwa ngo ibiribwa biboneke, dore no kwitwaza ibyo kurya bihiye bakuye mu rugo (gupfunyika) bitemewe.

NAMUSISI Elevanie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities