Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gakenke: Harategurwa icyumweru cy’umuganura ushingiye ku gicumbi cy’amateka ya Huro

Ubwo Akarere ka Gakenke kizihizaga umunsi w'umuganura ku wa 3 Kanama 2018 (Ifoto/Ububiko)

«Ihuriro ni i Huro!» Uyu mugani umenyerewe cyane mu mateka y’u Rwanda ariko kandi si amarenga aka gace karahari. Huro ni akagari ko mu murenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke. Uretse kuba kaziritseho uyu mugani ni igicumbi cy’umuganura, kuko ari na ho abaganuza b’i Bwami bavuka.

Akarere ka Gakenke mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’umuganura uteganyijwe ku wa 2 Kanama 2019, hateganyijwe icyumweru cy’umuganura kizaba umwanya wo kwigishirizamo abaturage akamaro k’umuganura, ku munsi nyirizina ukazizihizwa hasurwa agace kabumbye amateka y’umuganuro kari mu mudugudu wa Huro, Akagari ka Huro.

Nzamwita Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke aganira n’Ikinyamakuru Panorama, atangaza ko ako karere gafite umwihariko ku muganura kuko abaganuza b’i Bwami ariho bavuka. Agira ati “Uyu muganura ntituwubakira cyane ku mateka ahubwo turawujyanisha n’ibikorwa by’iterambere, twishimira ibyo tumaze kugeraho ariko kandi tunaha agaciro amateka yacu.”

Akomeza avuka ko bazagaruka ku bibazo biri mu muryango kuko mu cyumweru cy’umuganura bazashishikariza abana kuganuza ababyeyi ariko kandi n’ababyeyi bakaganuza abana. Ibikorwa abaturage bikorera na byo bizagarukwaho bashishikarizwa kwiteza imbere bikura mu bukene.

Ati “Ku munsi w’umuganura ni umwanya wo guhuza abanyagakenke bose, duhurire i Huro twibukiranye amateka ari nako dushaka ibiteza imbere akarere twese dufatanyije.” Uyu muyobozi w’akarere avuga ko icyumweru cy’umuganura kigomba kuba ngarukamwaka mu karere kose.

Padiri Dushimiyimana Innocent, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’ubuzima ry’i Ruli, atangaza ko kuba akarere ka Gakenke gashyize imbaraga mu gukorera umuganura i Huro, bigaragaza imbaraga mu muco wo gusangira no gufata ingamba z’iterambere.

Agira ati “Ni umwanya wo kureba ibyagezweho hanatekerezwa ku itembere ryabo ni umuco wo gusangira wo kuganuzanya ukaba umuco ukwira igihugu cyose. Ikindi ni uko hariya hantu hakwiye gushyirwa ingoro y’umuco w’amateka y’umuganura.”

Shyaka Vedaste, Umuyobozi wa Diaspora y’abanyagakenke baba hanze y’akarere akaba anavuka mu muryango w’abaganuza b’i Bwami, avuga ko kuba Akarere ka Gakenke kabazirikana kakabasaba kwibona mu bikorwa gategura bigaragaza ko bashaka ko nabo bagira uruhare mu iterambere ryako.

Agira ati “Ntituri abaterankunga b’akarere ahubwo turi abaturage bako. Kwibona muri iki gikorwa ni umwanya wo kugira ngo twese tukigire icyacu. Twashimishijwe kandi nuko bazirikana umuryango w’abaganuza b’i Bwami, nabo bakazagaragara mu kwizihiza umuganura.”

Bisengima Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, avuga ko kuba umuganura warategurirwaga i Huro bituma babishyiramo imbaraga ariko by’akarusho kuba akarere kabishyizemo abanyagakenke bose hari indi sura byerekana.

Ati “Uyu muco uzakwira akarere bibe umwanya wo gusangira, gushimira abakoze neza ndetse bibaye ngombwa hakagawa n’ababaye ibigwari. Turasaba abaturage guha agaciro igikorwa kigiye gutangirizwa iwabo.”

Icyumweru cy’umuganura ni igitekerezo shingiro cy’Akarere ka Gakenke bakifuza ko kitaba icyabo gusa ahubwo cyakwira igihugu cyose, abifite baganuza abatifite, bakabona umwanya wo gusabana no kuganira ku iterambere ryabo.

Rwanyange Rene Anthere

5 Comments

5 Comments

  1. Mugisha Davide

    July 17, 2019 at 13:36

    Arikose kuki inzego za Diaaspora z’uturere kuki local gov.itazitaho,kdi zifite byinshi naza zakora!!‍♂️

  2. Bernadette mushimiyimana

    July 17, 2019 at 09:24

    Mukomereze aho mugarure umuco

  3. Francine Karirero

    July 16, 2019 at 22:22

    Ese burya ShyakaVedaste afite amaraso y’Umuganuza mukuru w’Ibwami,haaa bivuzengo yifitemo ubuyobozi‍♂️Niyompamvu Diaspora irimo gukora ibikorwa by’indashyikirwa

  4. Hirwa Antoine

    July 16, 2019 at 22:17

    Ubushize bishyuye mituweli 350,tubona umwanya wa mbere mu gihugu hose,bafashe mu mugongo abacitse kwicumu barabasura basiga babafashije,baheruka kumvikana bafasha umwana warwaye cancer,baje mu miganda, kuri iyi nshuro noneho nibaze dusangire

  5. Cyuzuzo

    July 16, 2019 at 22:12

    Icyo nkundira Diaspora ya @GakenkeDistrict
    Bashyira hamwe.turabashimira ibikorwa by’indashyikirwa bamaze kutugezaho Nibaze dusangire umuganura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities