Ku wa mbere tariki ya 11 Gashyantare 2019, mu gutaha ikigo abagenzi bategeramo imodoka cya Rwamagana, byatangajwe ko ibikorwa byayo bizarangira itwaye amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri miliyari imwe na miliyoni Magana ane (1, 390,000,000Frw), mu gihe igice cyatashywe kimaze gutwara angana na 679,676,260.
Umunyamabanga wa Leta muri Muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Eng. Jean de Dieu Uwihanganye afungura ku mugaragaro iyi Gare, yasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo nk’ibi baba begerejwe kandi bagaharanira kubibyaza umusaruro bakiteza imbere. Yabijeje ko Leta izakomeza gukora ibishoboka ngo ibikorwaremezo byiza bigakomeze kugera hirya no hino.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yashimiye ubuyobozi bwa JALI Holdings ku bw’iki gikorwa kiza cya Gare ya Rwamagana, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza gukora ibishoboka mu korohereza imikoranire myiza n’abikorera kugira ngo ibi bikorwa by’iterambere bikomeze kwiyongera.
Guverineri yabwiye abaturage ba Rwamagana ko bene ibi bikorwa byiza nka Gare yatashywe ari umusaruro w’impanuro za Perezida Paul Kagame watumye habaho ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera kugira ngo ibikorwa by’iterambere bigerweho.
Umuyobozi wa JALI Holdings, Col (Rtd) Ludovic Dodo Twahirwa, avuga ko imirimo yo kubaka iyi gare yagabanyijwe mu byiciro bitatu, ibyiciro bibiri bikaba bimaze kurangira. Ikindi kiciro cya gatatu (Phase III) hazubakwa inyubako y’igorofa y’ubucuruzi izaba igeretse kabiri. Imirimo yo kubaka Gare yose izarangira itwaye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari imwe na miliyoni Magana atatu na mirongo icyenda (1, 390,000,000Frw).
Iyi Gare yubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana na “Jali Holding Company”. Igice cyatashywe kikaba cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 679,676,260. Ifite parikingi yakira imodoka 40, ibiro by’aho bakatira amatike n’imiryango y’ubucuruzi 20, aho abagenzi bategerereza imodoka bakaba banahikinga imvura cyangwa izuba n’ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Eng Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo afungura Gari nshya ya Rwamagana.

Ibumoso-Iburyo: Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Eng. Uwihanganye Jean de Dieu na Rtd Col Twahirwa Dodo, Umuyobozi Mukuru wa Jali Holdings.
Umukunzi wa Panorama i Rwamagana
