Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Gasabo: Abagore bafite Ubumuga barafashwa kwikura mu bwigunge

Bamwe mu bagore bafite ubumuga butandukanye bahagarariye abandi bo mu murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo, barahabwa amasomo karishyabwenge ajyanye n’uburyo bakita ku miryango yabo bakirinda guherana n’ubwigunjye na bo bakagira icyo bakora badategereje ak’imuhana kandi batagize n’uwo bategera amaboko.

Ni mu mahugurwa y’iminsi itanu yatangiye ku wa kabiri tariki ya 26 Mata 2022, yateguwe n’Umuryango utari uwa Guverinoma wita ku bagore n’abana bafite ubumuga, uburenganzira n’iterambere (IDA Rwanda: Integrated Development Action Rwanda). Iki gikorwa cyatewe inkunga n’abanyeshyuri biga muri African Leadership University (ALU) bibumbiye mu muryango witwa Rotaract.

IDA Rwanda na Rotract bagamijwe gufasha abagore n’abana batishoboye bafite ubumuga babashe kwikura mu bukene, bakagira icyo bakora bakamenya gucunga neza utwo bafite binyuze mu matsinda azashyirwaho nyuma y’aya mahugurwa.  

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, icyo bahurizaho ni uko bishimiye kuba baratekerejweho kandi biteguye kungukiramo byinshi, kuko na bo batifuza kuguma mu buzima bubi harimo harimo no guhohoterwa ndetse no guhabwa akato n’abaturanyi babo.

Kidaraza Solange ufite ubumga bwo mu mutwe yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Atuye mu kagari ka Kabariza, Umudugudu wa Kabariza.  Avuga ko yakuze abafite ubumuga bakunze kugira ikibazo bagahabwa akato, bagahezwa, ntibitabweho.

Yagize ati “Nishimiye aya mahugurwa kuba ngiye kugira icyo nkora sinzongere gusabiriza cyangwa kubura itike injyana gufata imiti kwa muganga i Ndera. Ni iby’agaciro! Ubu nzajya njya gusura n’umwana wanjye waheze Gatagara. Ikindi ntawe uzongera kumpa akato, kuko nzaba mfite ikintunze.”

Mukantwari Pelagie ufite ubumuga bw’ingingo yagize ati “Mu cyaro abafite ubumuga baracyahezwa ku bintu bimwe na bimwe. Kuba aya mahurwa abaye, bizadufasha mu kwiteza imbere, mu kwihangira ubuzima ndetse no gutera imbere nk’abandi.”

Hatangimana Mugabo Isaac ni Umuyobozi wa IDA Rwanda. Avuga ko uyu muryango uteza imbere abatishoboye ariko ukibanda cyane ku bagore bafite ubumuga n’abana batishoboye b’imfubyi cyane cyane mu cyaro, bitewe n’uko akenshi usanga abagore bafite ubumuga bahezwa, bakanitinya, bituma amakuru atabageraho, ariyo mpamvu babatekerejeho.

Yagize ati “buri wese agomba kujya atekereza ku bantu nk’aba, kuko biba bikenewe cyane ku bo mu cyaro, kuko abenshi usanga baba baratereranwe n’imiryango yabo ndetse nta n’icyizere bigirira, bakanahenzwa; kandi buriya iyo ufashije umwe kugira icyo akora uba ufashije bose.

Ni nayo mpamvu twifuje kuba aribo twajya dukorana. Hari ibikorwa byinshi bakora ariko abantu bafite ibibazo nk’ibi biragaragara ko hakenewe imbaraga nyinshi zo gufashwa.” 

Akomeza avuga ko bazafatanya nabo mu gihe cy’umwaka babigisha imishinga ibyara inyungu banashyiramo amafaranga ababyarira inyungu, binyuze mu matsina hakurikijwe uko baturanye. Buri rizahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300,000Frw).

Kanyandekwe Dieudone ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rutunga, avuga ko bari bafite uburyo babitaho ariko banashimira uyu muryango kuba uje kubunganira mu gufasha aba bagore. Umurenge ubizeza kuzakomeza kubaba hafi no kubafasha kugera ku byo bazakura muri aya mahugurwa.

Munezero Jeanne d’Arc

1 Comment

1 Comment

  1. Pelagie

    April 28, 2022 at 03:37

    Ndashimira IDA yagize igitekerezo cyiza cyane cyo gutanga ariya mahugurwa kuko si kenshi usanga hari abantu bafite umutima utekereza ku bantu bafite ubumuga cyane cyane ku mahugurwa meza nk’ariya arebana no kwitez’imbere mwarakoze cyane kudutekerezaho ngo natwe twigire.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.