Rukundo Eroge
Abaturage bo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bubombo, Akagari ka Ngara, umudugudu wa Gisasa habangayikishijwe no kuba bamaze ibyumweru birenga bitatu batagerwaho n’amazi meza. Ibi byatumye bashoka imibande ku iriba ryo mu Birembo kugira ngo babashe kubona amazi yo kwifashisha, ariko gukomata kwaho bituma amazi abona umugabo agasiba undi.
Uyu duhisemo guha amazina ya Agahozo Honorine utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko bahangayitse cyane kuko basigaye bakererwa muri gahunda zose n’ayo babitse mu bigega yashize cyera.
Agira ati “Iyo ugiye kuvoma uhasanga abantu benshi kuko tuhavoma turi imidugudu ine. Ayo twagerageje kubika yaradushiranye, niyo utumye ukuvomera uri kwitegura indi mirimo na we abura amazi kubera abantu baba bahari. Mudukorere ubuvugizi tubone amazi, ajya abura ariko ntiyamaraga igihe kingana gitya.”
Umuyobozi wa WASAC Ishami rya Remera, Mutamba Jane, avuga ko bazi ko abaturage ba Gisasa bamaze icyumweru amazi abuze ariko ibyo kuba bamaze bitatu batabizi. Avuga ko hagiye gukorwa inyigo abaturage mu ntangiriro z’ukwezi gutaha bakazabona amazi.
Agira ati “Abaturage tuzi ni abamaze icyumweru badafite amazi nubwo na cyo ari cyinshi. Tuba turi gusaranganya, na bo turabageraho. Tugiye gukora inyigo mu kwezi gutaha tuzabaha amazi, turateganya no kuhashyira ikigega kuko Bumbogo ikunda kubura amazi.”
Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kwegereza baturage amazi meza ijana ku ijana bihereye ku kwegereza imiyoboro nubwo mu bice bimwe na bimwe hari ahaba hari imiyoboro itarimo amazi cyangwa aza rimwe na rimwe.