Abaturage benshi mu byishimo byinshi babyina ko bazatora Perezida Paul Kagame mu byino zitandukanye ibi bavuga ko kubera ibyo ya bagejeho nta waguha amata ngo agire icyo akwima niyo mpamvu bazamutora, kuko bamugereranya na Mose wo muri Bibiliya wayoboye Abayisiraheli abakura muri Egiputa.
Ibi byagarutsweho n’ushijwe kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, mu karere ka Gasabo, Prof Niyomugabo Cyprien, aho yagize ati “ibyo abanyarwanda batatecyerezaga byarakozwe kubera Perezida Paul Kagame, byaba mu bukungu bwazamutse ku buryo bigaragarira buri wese ugeze mu Rwanda, ibikorwa remezo, imihanda yarubatswe, amazi yageze kuri benshi muri Gasabo, haba mu mirenge y’umujyi igera kuri 7 ndetse n’y’icyaro nayo yabonye amazi kugero gishimishije. Uburezi nabwo bwateye imbere kuko baciye ubusumbane mu burezi buri wese umwana we yemerewe kwiga kuko umwana yiga hafi y’iwabo aho nta mwana ukigenda aharenze ibirometero 2; ibyo bigamije guca ubujiji kuri bose. Mu buzima nta muntu udafite ubwishingizi bwo kwivuza kuko buri wese abasha kugera kwa muganga aho buri murenge ufite ikigondera buzima.”
Abagore bishimira ibyo bagezeho bahabwa uburenganzira kimwe n’abasaza babo kuko biga, bakora imirimo ikomeye, bari mu nzego zifata ibyemezo nk’abagabo; ibyo bituma bazatora Kagame.
Ibyo kandi byagarutsweho nanone n’uwungirije uwamamaza Paul Kagame muri Gasabo, Umurungi Josephine, aho yageranyije Perezida Kagame nka Mose w’Umwisiraheli wayoboye benewabo kugera mu gihugu cy’isezerano cya Isiraheli.
Umurungi ati “Perezida Kagame ni nka Mose kuko ayoboye abanyarwanda neza; yabitangiye babohora igihugu, ubu bakaba bafite amahoro mu buzima bwose. Twese tumusengere kugira ngo Imana yo mu ijuru ikomeze imurinde, maze amahirwe yaduhaye atugereho, aho anahemba abashaje kuko batagira ubafasha, yababereye umwana mu cyimbo. Uwo twamunganya nde? Ni we wo gukomeza kutuyobora twese! Tujye tumusengera isengesho wasanga muri Zaburi 36, kuko n’Imana irabizi ko tumukeneye kurusha ibyo twakenera byose!”
Akarere ka Gasabo karimo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, mu gihe Perezida Paul Kagame azaza kwiyamamaza mu karere ka Gasabo, ku itariki ya 2 Kanama 2017, mu gihe umunsi w’amatora azaba ku wa 3 Kanama ku banyarwanda baba mu mahanga no ku wa 4 Kanama 2017 ku banyarwanda bari imbere mu gihugu.
Mutesi Scovia
