Abakandida-Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi basoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Gikomero, biha amahirwe 100 ku ijana yo gutsinda amatora yo kwinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Kuri uyu wa 1 Nzeri 2018 nibwo imitwe ya Politiki hamwe n’abakandida bigenga basoza ibikorwa byo kwiyamamaza ni muri urwo rwego umuryango FPR Inkotanyi nawe wasozaga iki gikorwa hirya no hino mu gihugu.
Ubwo twageraga mu murenge wa Gikomero ahari hateraniye abanyamuryango ba FPR baturutse mu mirenge ya Gikomero, Rutunga na Bumbogo ho mu karere ka Gasabo bamwe mu bari aho bemeza ko nta kabuza FPR Inkotanyi izatsinda aya marora.
Francis Karemera, umwe mu bakandida ba FPR yavuze ko akurkije uko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze nta kabuza biha amahirwe menshi yo gutsinda aya matora.
Yagize ati “Turiha amahirwe ijana ku ijana kubera ko nka FPR dufite gahunda nziza zinononsoye rero sinabura kwiha amahirwe, kuko Politiki yacu ni ukwegera abaturage gukorera abaturage no kubagira inama rero amahirwe 100% turayafite.”
Karenzi Theoneste nawe akaba umukandida nawe yagize ati “Ikizere nge ndabona ari cyose kuko aho twagiye tujya hose ubwitabire bwari hejuru abantu bishimiye ibyo FPR yabagejejeho nibyo uteganya kubageza ho na gahunda ziri muri manifesito y’umuryango FPR Inkotanyi. Uko twabonye babyakiriye twumva icyizere cy’intsinzi gihari.”
Yakomeje avuga ko ikingenzi bazakomeza gushyira mo imbaraga ari ukuvugira abaturage nkuko babyifuza.
Ati “Umudepite aba ari intumwa ya rubanda ikingenzi agomba gukora ni ukwegera abaturage bakumva ibibazo by’abaturage bakabakorera ubuvugizi ndetse bagafasha no gukora amategeko abereye igihugu cyacu.”
Abaturage bo barasaba kongererwa ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi.
Jean Claude Turatsinze, umuturage wa Gikomero yagize ati “ikintu badukorera nuko batwongerera amashanyarazi, amazi na girinka, n’imihanda ya Kaburimbo .”
FPR Inkotanyi yasoje ibikorwa byo kwamamaza abakindida bayo ku myanya y’abadepite ihatanira n’indi mitwe ya politiki irimo PSD, PL, Green party, PS Imberakuri hamwe n’abakandida bigenga. Amatora akazatangira ku ya 02 Nzeri 2018 ku batuye mu mahanga ndetse n’abafite ubumuga, naho imbere mu gihugu bakazatora ku ya 03 Nzeri 2018. Ku wa 4 Nzeri hazatorwa abahagarariye abagore n’abahagarariye urubyiruko.
Munezero Jeanne d’Arc
