Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2018

Gasabo: FPR irizeza abanyarwanda ubufatanye mu guteza imbere umuryango

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye ari benshi cyane ibikorwa byo kwiyamamaza by'abakandida babo (Ifoto/Kizito M.)

Abakandida b’Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bifatanyije, barizeza abanyarwanda ubufatanye busesuye mu guteza imbere umuryango hashingiwe ku gukemura amakimbirane mu ngo, ibyo bikazagerwaho neza ubwo bazabatora bakinjira mu nteko ishinga amategeko.

Ku wa 30 Kanama 2018, ubwo abakandida depite bahagarariye Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bifatanyije biyamamarizaga mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo mu kagari ka Rugende, batsindagiye cyane ku gushyigikira ibyagezweho ariko kandi by’akarusho hakazitwa ku guteza imbere umuryango, ariko bikagerwaho ku bufatanye bw’abanyarwanda bose.

Avuga kuri iyi ngingo, Hon. Murumunawabo Cecile, umukandida depite w’Umuryango FPR Inkotanyi yagize ati “Hakenewe kongera gusora cyane itegeko ry’umuryango abantu bakarimenya ku buryo twifuza ko bizagera ku ijana ku ijana. Ku kibazo kijyanye n’imfu mu miryango, hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kuri icyo kibazo tukareba impamvu nyazo zacyo. Turizeza abazadutora ubufatanye mu guteza imbere umuryango.”

Mukabaranga Agnes, Perezida w’ishyaka riharanira demokarasi ihuza abanyarwanda ryifatanyije na FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite, avuga ko abanyarwanda bagombye kubanza gusobanukirwa n’itegeko ry’umuryango kimwe n’andi arengera uburenganzira bw’abagore, kuko yose yubaka umuryango.

Agira ati “Tugomba kwigisha amategeko ku buryo burenzeho imyumvire igahinduka kuko hari bamwe batumvise impinduka neza. Haracyakenewe imbaraga. Iyo mu rugo harimo umutekano muke, ntibiba biziyeho, hakwiye imbaraga ku rwego rw’umudugudu kugira ngo ikibazo gikurikiranwe hakiri kare hatarazamo urupfu…”

Rwamulangwa Stephen, umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo, avuga ko abanyarwanda bagmba gutora neza kugira ngo akomeze avugururwe ajyane no gushaka ibisubizo by’ibibazo abanyarwanda bafite. Agira ati “Dusaba abanyarwanda gutora RPF Inkotanyi kugira ngo dufatanye gushaka umuti w’ibibazo igihugu gifite.”

Akomeza agira ati “Inzego z’umuryango zizajya zikoranira hafi n’inzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta kugira ngo ibibazo bivutse mu baturage bishakirwe umuti bitakomera.”

Avuga ku bindi bibazo bizashakirwa ibisubizo, agaragaza ko hari imishinga myinshi yo gukwirakwiza amazi hose mu baturage ku buryo nibura mu gusoza icyerekezo 2020 umuturage azaba avoma amazi meza muri metero zitarenze Magana abiri.

Kwiyamamaza bizasozwa ku wa gatandatu tariki ya 1 Nzeri 2018. Amatora azakorwa ku wa 2 Nzeri 2018 hatora abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora), hazanatorwa kandi umudepite wo mu cyiciro cy’abafite ubumuga. Ku wa 3 Nzeri 2018 hazaba amatora y’abadepite rusange (53) na ho ku wa 4 Nzeri 2018 hazaba amatora mu cyiciro cy’abahagarariye abagore no mu cyiciro cy’abahagarariye urubyiruko.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities