Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gasabo: Imfungwa n’Abagororwa basabiwe umugisha n’impuhwe z’Imana

Mgr Smagde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi.

Ku wa 13 Nzeri 2016, imfungwa n’abagororwa basaga ibihumbi bitanu bafungiye muri gereza nkuru ya Gasabo mu murenge wa Kimironko basuwe n’abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatulika barimo Karidinari, Musenyeri n’abapadiri batandukanye mu gikorwa cyo gusakaza  impuhwe z’Imana kibera mu gihugu hose.

Iki gikorwa cy’impuhwe z’Imana  cyatangijwe na Papa Francis, nyuma y’uko yagize umwaka wa 2016, uwa Yubile w’impuhwe z’Imana, bityo akaba yifuza ko buri muntu yamenya ndetse agasobanukirwa n’impuhwe z’Imana abantu bose bakazibamo, kuko buri wese azikeneye kandi akaba ikimenyetso cy’impuhwe z’Imana muri bagenzi be, mu ibikorwa by’amaboko, iby’umubiri ndetse n’iby’umutima; Isi ikabaho mu mahoro aho kuba mu mwiryane.

Karidinali Philippe Ouedraogo ukomoka mu gihugu cya Burkinafaso ni umwe muri ba Karidinali bari mu Rwanda mu gikorwa cyo gusakaza impuhwe z’Imana asobanura ko bahawe ubu butumwa na Papa Francis kugira ngo bugere ku Isi yose.

“Abakaridinari bagabanijwemo amatsinda basura amagereza, ibigo by’imfubyi, n’ibitaro  mu rwego rwo kubahumuriza. Kuba twaje hano muri iyi gereza, ni ukugira ngo abahafungiye bumve kandi bamenye impuhwe z’Imana, maze babashe kwiyakira muri ubu buzima barimo.”

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ya Kabgayi, yavuze ko hari abagororwa bamaze guhabwa amasakaramentu, bakagarukira Imana binyuze mu mpuhwe z’imana. “Ndahamya ko iki gikorwa gifite umumaro cyane, kuko nk’ubu muri gereza ya Mpanga aho cyahereye, abagororwa basaga 350 bakiriye impuhwe z’Imana bahabwa n’amasakaramentu.”

Ubuyobozi bwa Gereza ya Gasabo bwashimye iki gikorwa cyane kuko ibikorwa nk’ibi bifasha umuntu ufunze gutekereza ku cyaha afungiye, bityo akaba yafata n’umwanzuro mwiza wo kwihana. Ubu buyobozi bukaba bwanishimiye impano abagororwa bahawe irimo ibiringiti na Bibiliya.

Kuva ku itariki ya 9 Nzeri 2016 mu  Rwanda hari abakaridinari batatu muri kongere yo gusakaza ibikorwa by’impuhwe z’Imana, hibandwa cyane ku bazikeneye kurusha abandi, barimo imfungwa, abarwayi, abafite ubumuga, imfubyi n’abapfakazi n’abandi bababaye bakabasura bakanabahumuriza.

Aba bakaridinari bari mu Rwanda bayobowe Karidinali Laurent Monsengwo Pasinya ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ari na we wahawe inkoni yo kuyobora abandi mu gikorwa cy’impuhwe z’Imana.

Abakaridinari ni abepisikopi b’abajyanama ba Papa batoranywa na we, ni na bo bafata ibyemezo bitandukanye birimo guhitamo uzasimbura Papa igihe yitabye Imana cyangwa agiye mu kiruhuko cy’izabukuru; ndetse n’iyo hari ikibazo gikomeye cyabaye abakaridinari bose bajya i Roma bagasengana na Papa, bakungurana ibitekerezo mu kugikemura. Muri Afurika habarizwa abakaridinari 13.

Mgr Smagde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi.

Mgr Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi.

Karidinali Philippe Ouedraogo ukomoka muri Burkinafaso ari mu ntumwa za Papa ziri mu Rwanda.

Karidinali Philippe Ouedraogo ukomoka muri Burkinafaso ari mu ntumwa za Papa ziri mu Rwanda.

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities